AmakuruUtuntu Nutundi

Brésil: Kwibagisha ikibuno bikomeje kugira ingaruka zikomeye kubari n’abategarugori

Brésil  igihugu gifite irushanwa  ryitwa Miss Bum Bum aho abakobwa baba berekana imiterere y’imibiri yabo cyane cyane igice cy’inyuma harebwa ufite Ikibuno cyiza kurusha abandi), iri rushanwa riri mubiri gutuma  abakobwa benshi bafata umwanya bakajya kwibagisha ikibuno kugira ngo nabo babashe kwegukana iri rushanwa  cya ngo bakurure abagabo cyane.

Umugore witwa Lilian Quezia Calixto wo mugace ka Cuiaba muri Brésil, yitabye Imana mu mpera zi Cyumweru gishize nyuma yo kujya kwiyongeresha ikibuno na muganga uzwi nabenshi nka Dr Bumbum, ariko ubusanzwe witwa  Denis Furtado .

Kugeza ubu uyu mugabo Dr Bumbum w’imyaka 45 yahise aburirwa irengero nyuma yo kumenya ko uwo yongereye ikibuno yamaze gushiramo umwuka. Gusa umukobwa wakundanaga nuyu Dr Bumbum yatawe muri yombi kuko bivugwa ko ari we wamufashaga mu kongerera abagore batandukanye  ibibuno.

Ikinyamakuru DailyMail giherutse gusura  Andressa Urach umwe mubakobwa begukanye irushanwa rya Miss Bum Bum wahuye n’isanganya ryo kurwara bikomeye  kubera kwibagisha ikibuno agamije kwegukana umwanya mwiza muri iri rushanwa rya Miss Bum Bum.

Andressa Urach yitabiriye Miss Bumbum Brazil mu  2012  nyuma y’imyaka ibiri gusa mu 2014 yahise afatwa n’uburwayi bukomeye cyane buturutse kuri uko kwibagisha ikibuno nk’uko bigaragara ku mafoto ari hasi.

Igihugu cya Brésil kiza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kubaga ibijyanye na Plastic Surgery  cyangwa mu kugira abakora umwuga wo kubaga ibice by’umubiri hagamijwe kubyongera cyangwa gukuraho ubusembwa. Dore ko hari n’ishirahamwe ry’abaganga babaga hagamijwe kongera ubwiza no gukuraho ubusembwa muri Brésil, Brazilian Plastic Surgery Society (SBPC) kuri ubu irishyirahamwe ryamaze gushyirahanze impapuro zamagana uyu muganga Dr BumBum (Denis Furtado)

Miss Bum Bum Andressa ni umwe mubagizwe ingaruko zo kwibagisha umubiri ashaka imitere myiza y’ikibuno cye 
Urach ari mukagare kababana n’ubumuga  kuko atabashaga gukandagira, aha yari akiri ku miti yitwa  silicone gel yahabwaga inshuro 200.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger