AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Breaking News: Zinedine Zidane asezeye muri Real Madrid

Zinedine Zidane wari umutoza mukuru wa Real Madrid amaze gusezera muri iyi kipe, nyuma y’ikiganiro gitunguranye amaze kugirana n’abanyamakuru mu kanya kashize.

Uyu mutoza wafashe inshingano zo gutoza iyi kipe mu 2016 asimbuye Raphael Benitez wari umaze kwirukanwa n’ubuyobozi bwa Real Madrid.

Aganira n’itangazamakuru zidane yagize ati” Ndabizi ko ari ibintu bikomereye buri wese bireba, gusa buri wese yabikora.”

“Iyi kipe izakomeza gutsinda kandi ikeneye impinduka. Nyuma y’imyaka itatu bakeneye ijwi rishya, uburyo bushya bwo kuvuga ibintu, bishoboka ko hakenewe n’imikorere mishya.”

“Iyi ni yo mpamvu nafashe iki cyemezo. Iyi kipe ndayikunda, yampaye amahirwe yo kugaragara nk’umukinnyi ndetse n’umutoza. Nzakomeza kunezezwa na yo, gusa ku bwanjye no ku bwa buri wese, ni ngombwa guhinduka.”

Mu batunguwe n’isezera ry’uyu mutoza harimo na perezida wa Real Madrid Florentino Perez wavuze ko iki cyemezo cyaje gitunguranye, mu gihe nta n’icyumweru kirashira iyi kipe itwaye Champions league ya 13.

Perez yavuze ko Zidane yamubwiye ko ashaka kuva muri iyi kipe ku munsi w’ejo ku wa gatatu, mbere y’uko abibwira abakinnyi ba Real Madrid.

Ati” Ni umunsi ubabaje kuri njye, ku bafana ndetse no ku bakinnyi ba Real Madrid. Nifuzaga ko yakomeza kugumana iyi kipe ubuziraherezo, gusa nta cyo narenza ku cyemezo cye cya nyuma.”

“Nakabaye naramwumvishije ko agomba kuguma hano, gusa nzi uko ateye”.

Zidane asezeye iyi kipe y’ubwami nyuma yo kuyihesha UEFA Chammpions league eshatu zikurikiranya, ndetse n’igikombe cya shampiyona iyi kipe yari imaze igihe kirerekire idatwara, hakiyongeraho ibikombe by’isi by’ama Clubs, ndetse n’ikiruta ibindi muri Espagne.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger