Amakuru ashushyeImikino

Breaking News: Petrović na Radanavic Miodrag berekanywe nk’abatoza bashya ba APR FC

 Kuri uyu wa gatanu abayobozi ba APR FC beretse abakinnyi b’iyi kipe abatoza bashyashya bagiye gukomezanya na bo mu mikino isigaye bagomba gukina muri uyu mwaka.

 Nyuma y’imyitozo yakozwe mu gitondo nibwo abakinnyi n’abatoza bamenyeshejwe ko bafitanye inama n’abayobozi bakuru b’ikipe, iyi nama ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe.

Iyi nama kandi yarimo Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba, Umuyobozi wa APR FC Gen Jack Musemakweli ndetse n’umuyobozi wungirije wa APR FC Gen Mubaraka Muganga cyo kimwe n’umuyobozi w’abafana ku rwego rw’igihugu Col Kabagambe Geofrey.

Muri iyi nama abakinnyi beretswe abatoza bashya barangajwe imbere n’ umunya Serbia Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović, ndetse n’umutoza wungirije Radanavic Miodrag.

Dr Ljubomir Petrovic uyu ni umugabo w’imyaka 70 umaze imyaka 35 mu butoza. Uyu mukambwe yashoboye gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League ari kumwe na Red star Belgrade y’iwabo muri Serbia hari mu 1991, aho yari yungirijwen’uyu Radanavic Miodrag bagarukanye muri APR FC.

Petrovic wasimbuye Mulisa.

Si ubwa mbere Petrović agiye gutoza APR FC kuko no muri 2014 yari umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu gusa yaje gutandukana na yo ku buryo butasobanutse.

Nyuma yo kwerenwa imbere y’abakinnyi Petrović akaba agomba gutangira akazi kuri uyu wa gatandatu saa cyenda 15:30 kuri sitade Amahoro hakinwa umukino w’imyitozo hagati y’abakinnyi bitoyemo amakipe abiri.

Intego umutoza yahawe ni ugutwara ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda, icya shampiyona n’igikombe cy ‘Amahoro ndetse akaba yanahawe intego yo kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Petrovic n’itsinda ayoboye bagomba kugeza APR mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Aba batoza bombi bahawe amasezeran y’umwaka umwe ashobora kongerwa.

Petrović azaba yungirijwe n’abatoza bane barimo Radanavic Miodrag na Jimmy Mulisa, mu gihe Didier Bizimana azaba ashinzwe kongerera abakinnyi ingufu.  Mugisha Ibrahim Sissoko we yahawe inshingano zo kuba umutoza w’abazamu.

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza wa 3 wungirije.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger