AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Breaking: Mukura VS yirukanye umutoza Ovambe asimbuzwa uwari umwungirije

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze gutandukana na Olivier Ovambe, Umunya-Cameroon wari umaze igihe gito ari umutoza wayo.

Iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo.

Umutoza Olivier Ovambe Mathurin wirukanywe, yazize imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wahuje Mukura VS na Sunrise Fc ku wa gatatu ku wa 09 Ukwakira 2019, aho yinjiye mu kibuga atabyemerewe n’abasifuzi bikarangira anarenze ku mabwiriza bamuhaye, ibintu yamuviriyemo guhabwa ikarita itukura.

Uku kwirukanwa kuje nyuma y’uko mu minsi umunani ishize ubuyobozi bwa Mukura bwari bwafashe ikemezo cyo guhagarika uyu mutoza by’agateganyo.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS bwana Siboyintore Theodate, yabwiye urubuga rw’ikipe ya Mukura ko ubuyobozi bwakomeje gukurikirana andi makuru ajyanye n’imyitwarire y’umutoza Ovambe n’umwuka mubi wari mu ikipe , bugafata icyemezo cyo kumusezerera.

ti :’’Twamusezereye binyuze mu ibaruwa twamuhaye, Twagerageje gushaka andi makuru , tugerageza guhura na we, hari ibyo tutumvikanye na we bijyanye n’imikorere n’imyitwarire, dufata umwanzuro wo kumuhagarika.’’

Umutoza Olivier Ovambe yabaye asimbuwe n’Umunya-Espagne Tony Hernandes wari Umwungiriza we, kugeza igihe ubuyobozi bw’iyi kipe buzafatira ikemezo cya nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger