AmakuruImikino

Brazil : Ronaldo Luís Nazário akomeje kurembera mu bitaro

Rutahizamu w’amateka w’ikipe y’igihugu ya Brazil ,  Ronaldo Luís Nazário de Lima akomeje kurembera mu bitaro byo ku kirwa cya Ibiza kubera ikibazo cy’indwara ya  pneumonia(Umusonga) ikomeje kuzahaza ubuzima bwe.

Ronaldo ufite imyaka 41 y’amavuko ibi yabitangaje abinyujujie kurukutarwe rwa Twitter avuga ko yajyanywe mu bitaro kuwa gatanu akaba yari yiteze ko asezererwa kuri uyu munsi wo kuwa mbere ariko kugeza ubu ntarasezererwa kuva mu bitaro. Gusa yaturutse mu bitaro bya  Clinica Nuestra Senora del Rosario avuga ko atarakira icyakora ngo ari kugenda yoroherwa vuba aha ashobora gutaha.

Ibitaro bya Can Misses byamwakiriye bwa mbere , bikaba ari nabyo byamusanzemo umusonga, byanze kugira icyo bitangaza ku burwayi bw’uyu mugabo wakiniye amakipe atandukanye nka Real Madrid, Barcelona, Inter Milan  na AC Milan.

Ronaldo yarekeye gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 2011. Yasoje umupira wamaguru  amaze gutsinda ibitego 414 birimo 62 yatsindiye ikipe ye y’igihugu cye ya Brazil. Uyu mugabo yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA w’umwaka inshuro 3, mu  1996, 1997 na 2002, yanatwaye umupira wa Zahabu (Ballon d’Or) inshuro ebyiri mu 1997 no mu 2002.

Ronaldo ni umwe mubakinnyi bikipe ya Brazil ytwaye igikombe cy’Isi mu 1994 na 2002 , anafasha ikipe ye kugera ku mukino wanyuma mu 1998.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger