AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Brasil yamaze gutangaza 23 izajyana mu gikombe cy’isi batarimo Alex Sandro

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brasil Adenor Leonardo Bacchi(Tite) amaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mikino y’igikombe cy’isi, batarimo myugariro wa Juventus Alex Sandro na Dani Alves uherutse kugira ikibazo cy’imvune.

Mu gihe amakipe y’ibihugu azitabira imikino y’igikombe cy’isi yahawe tariki ya 4 Kamena nk’umunsi wa nyuma wo kuba yatangaje abakinnyi azifashisha mu gikombe cy’isi, Brasil yo yamaze gufata iya mbere itangaza 23 izifashisha batarimo Alex Sandro wabuze umwanya kubera abakinnyi basanzwe bakina ku mwanya umwe na we, barimo Filipe Luis na Marcelo wa Real Madrid.

Muri rusange 23 tuzaba tubona mu kipe y’igihugu ya Brasil mu gikombe cy’isi ni aba:

Abazamu: Alisson Becker(Roma), Ederson Moraes(Manchester City), Cassio Ramos (Corinthians)

Abakina inyuma: Danilo Luis da Silva(Manchester City), Fagner Conserva Lemos(Corinthians), Marcelo Jr(Real Madrid), Filipe Luis (Atletico Madrid), Thiago Silva (Paris Saint-Germain), Marquinhos (Paris Saint-Germain), Jao Miranda (Inter), Pedro Geromel (Gremio)

Abakina hagati: Casemiro (Real Madrid), Fernandinho Luis Rosa(Manchester City), Paulinho Bezerra(Barcelona), Fred (Shakhtar Donetsk), Renato Augusto (Beijing Guoan), Phillipe Coutinho (Barcelona), Willian Boges da Silva(Chelsea)

Abataha izamu: Douglas Costa (Juventus), Neymar Jr(Paris Saint-Germain), Taison (Shakhtar Donetsk), Gabriel Jesus (Manchester City), Roberto Firmino (Liverpool)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger