Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

BRALIRWA yavuze ku byavugwaga ko ibiciro by’inzoza byahanantuwe

BRALIRWA yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye hano mu Rwanda yashyize ukuri ku byavugwaga ko iki kigo cyahanantuye ibiciro by’inzoga aho Mützig ntoya byavugwaga ko igiye kujya igura amafaranga 300 aho kuba magana atanu.

Kuva mbere Primus bakiyita “Karahanyuze” igihe umwami n’umufasha we bari bavuye mu rugendo i Burayi mu gusinya kontaro yo gukora ibinyobwa bisembuye mu cyavuyemo Bralirwa tuzi ubu, twakuze tuzi ko “inzoga” ari gahuza-miryango, mucyurabuhoro, ndetse n’andi mazina menshi meza aremesha atugaragariza ko mu busabane, mu birori, mu myiyereko yahuje Imbaga Nyarwanda hataburaga “inzoga”.

Mu minsi ishize, abakunzi b’agasembuye bari bafite amatsiko n’inyota yo kuzagura inzoga za Bralirwa ku giciro cyo hasi cyane nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaraga ubutumwa buvuga ko ibiciro byagabanyijwe.

Byavugwaga ko Mützig ntoya izagura 300 Frw, Mützig nini : 800 Frw , Primus izwi nka Knowless : 300 Frw, Primus nini  : 600 Frw, Amstel: 500 Frw mu gihe Heineken yari kugura 600 Frw aho kuba 800 Frw.

Umukozi wa BRALIRWA ushinzwe itumanaho yavuze ko aya makuru ari ibihuha ndetse ko nabo babibona bizenguruka ku mbuga nkoranyambaga kandi ko iyo hagize igihinduka ku biciro bahita bashyira hanze itangazo ribisobanura.

Yagize ati “Ayo makuru ntabwo ari ukuri, ni ibihuha. Natwe tujya tumva abantu babivuga ariko ntabwo ari ukuri. Ubundi urabizi ko iyo hari gahunda yo guhinduka kw’ ibiciro hari press release (itangazo rigenewe abanyamakuru) ikorwa”.

Abaturage batandukanye bari bamaze iminsi baganira kuri ibi biciro ari nako ku rundi ruhande abakunda agasembuye babyiniraga ku rukoma bavuga ko bashyizwe igorora.

Igihari ni uko bagomba gusubiza amerwe mu isaho kuko hari n’abari bafite impungenge ko mu gihe ibi biciro byaba ari ukuri mu Rwanda umubare w’abasinzi wazamuka cyane .

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger