AmakuruIkoranabuhanga

Boeing yasabye imbabazi imiryango y’abaguye mu mpanuka z’indege zayo

Uruganda rukora indege zo mu bwoko bwa Boeing rwatangaje ko rugiye kugabanya umubare w’izo mu bwoko bwa Max 737 rwakoraga, runasaba imbabazi imiryango yagiye itakariza abantu bayo mu mpanuka z’indege zaryo.

Ni nyuma y’impanuka y’indege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yishe abantu 157 mu kwezi gushize.

Boeing yavuze ko guhera hagati muri uku kwezi kwa Mata iratangira kugabanya umubare w’indege yakoraga, zikava kuri 52 zikagera kuri 42.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dennis Muilenburg uyobora Boeing, rivuga ko impanuka z’indege za Boeng zabaye mu minsi yashize ahanini n’uruhurirane rw’ibikorwa bifite aho bihuriye na système ya MCAS, akaba ari yo mpamvu bagiye gukuraho iriya mbogamizi dore ko ngo bazi neza uburyo bwo kubikemura.

Uyu muyobozi kandi mu ntangiriro z’iki cyumweru yasabye imbabazi imiryango y’abagiye baburira ababo mu mpanuka z’indege zakozwe n’uruganda abereye umuyobozi.

Yagize ati” Twe nka Boeing turasaba imbabazi ku bw’ubuzima bw’abantu bwatakariye mu mpanuka z’indege Max 737 ziheruka kuba, ubu tukaba turajwe ishinga n’umutekano w’abantu kugira ngo impanuka nk’izabaye zitazongera kubaho ukundi.”

Cyakora cyo n’ubwo umuyobozi wa Boeing yasabye imbabazi, abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibigeze bamwumva na gato kuko bashinje uruganda abereye umuyobozi gushaka kubona inyungu gusa rutitaye ku mutekano w’abantu.

Uwitwa Dr. Getachew Tessema yavuze ko impamvu Boeing ishyira izi ndege ku isoko ari uko iba ihanganye n’izindi nganda zikora indege. Ku bwa Tessema, ngo hari sosiyete zidaha agaciro ubuzima bwa muntu na Boeing irimo.

Ni mu gihe se w’umwe mu bapilote baguye mu ndege ya Ethiopian Airlines we ashinja Boeing gusaba imabazi ikererewe.

Se w’uriya mupilote yavuze ko umuhungu we na mugenzi we bari kumwe barwanye no kureba uko bakumira impanuka kugera ku munota wa nyuma, gusa ku bw’amahirwe make ntibabashe kuyihagarika. Ku bwe ngo ntacyo yicuza ku kuba umwana we yari umupilote.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger