AmakuruAmakuru ashushye

Bobi Wine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano wa Uganda (Amafoto)

Umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda Robert Ssentamu Kyagulanyi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Uganda.

Mu kanya kashize Polisi ya Uganda n’igisirikare bari bahanganye n’abafana b’uyu muhanzi wamaze gutabwa muri yombi.

Ibyuka biryana mu maso ni byo byacicikanyaga hagati y’inzego z’umutekano n’abashyigikiye Bobi Wine.

Bobi Wine wari kumwe n’abasore be, yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo guhatiriza kujya ku mucanga wa Busabala nyamara inzego zishinzwe umutekano zari zamukumiriye kujyayo. Ngo yari agiye kugirana ikiganiro n’Abanyamakuru mu rwego rwo kubasobanura ihohoterwa ndetse n’ihutaza leta ya Uganda ikomeje gukorera abaturage.

Nubian Li, incuti ya Bobi Wine, yabwiye itangazamakuru ko uriya muhanzi wahindutse Umunya-Politiki yatawe muri yombi na Polisi nyuma akajyanwa ahantu hatazwi.

Bobi Wine wari mu modoka yayivanwemo nyuma yo kuyimenagura ibirahure.

Yatawe muri yombi, nyuma y’uko ku munsi w’ejo yagombaga gukora ibitaramo bya Pasika ariko bikarangira Polisi iburijemo umugambi we.

Polisi ya Uganda yavuze ko yahagaritse biriya bitaramo kuko Bobi Wine yateguye kubikora atabanje kubahiriza amabwiriza yari yasabwe.

Nyuma abari bashinzwe gutegura biriya bitaramo bahise batabwa muri yombi.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko magingo aya ahitwa Busala Bobi Wine yafatiwe hamaze gukwirakwizwa abashinzwe umutekano benshi, mu rwego rwo kwirinda ko abashyigikiye uyu muhanzi bateza umutekano muke.

Cyakora cyo ngo habayeho ubushyamirane ku buryo hari n’Abanya-Politiki babukomerekeyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger