AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine yarakariye Kanye West [Ye] wemeye guhura na Perezida Museveni

Bobi wine umuhanzi akaba n’umunyepolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda avuga ko Kanye West uri murikiriya gihugu yakoze ikosa rikomeye cyane ryo guhura na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bakaramukanya.

Bobi Wine akomeza avuga ko biriya Kanye West yakoze ari ikosa rikmeye yakoze ku mugabane w’afurika wose atari muri Uganda gusa.

Nyuma yo guhura kwa Kanye West na Perezida Museveni mu minsi mike ishize, Depite Robert Kyagulanyi. wamamaye Bobi Wine ntiyishimiye ibi bintu ,aganira n’igitangazamakuru cya The Guardian yavuze ko Kanye West guhura na Museveni byangije isura yari afite ku mugabane wa Afurika.

“Byari kubabyiza iyo akoresha izina afite ashaka ubwigenge bwa muntu no kuvugira abantu cyangwa abanyafurika”

“Ndi umunyamuziki ariko ngo sinemerewe kujya kujya kurrubyiniro ngo nerekana impano mfite mugihugu cyanjye birababaje cyane,”

Kanye West ubwo aheruka guhuru na Perezida Museveni w’imyaka 74 yamuhaye inkwto zo mu bwoka bwa Yeezy amubwira ko arizo kujyana muri siporo. Museveni nawe wari wishimiye uyu muraperi w’umunyamerika uri migihugu cye yahise amuha impano y’inka 12.

Kanye West we n’umugore we Kim Kardashian n’umwanwa wa bo North bari mu gihugu cya Uganda mubikorwa byo kurangiza album nshya ya Kanye West yise ‘Yandhi’

Kim Kardashian asinya ku nkweto(Yeezy) baribamaze kumuha

Kanye West [Ye] aganira na Perezida Museveni

Bobi Wine  usigaye ufite imbaga nini y’urubyiruko rumushyigikiye muri iki gihe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger