AmakuruImyidagaduroUrukundo

Bobi Wine yakoreye ibikorwa by’urukundo abantu batandukanye bakorewe iyicarubozo(Amafoto)

Nyuma y’iminsi mike akubutse muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Bobi Wine yafashe umwanya wo gusura abantu batandukanye bakorewe iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda barimo n’umuryango wa Nyakwigendera Yassin Kawuma wahoze ari umushoferi we.

Uyu muhanzi yijeje umuryango kuzawuha ibyangombwa byose nkenerwa . Bobi Wine yanavuze ko ari cyo gihe cyo kurangiza burundu ubwicanyi ndengakamere bukomeje gukorerwa abaturage ba Uganda.

Mu bandi uyu muhanzi wahindutse umudepite yasuye, harimo abakorewe iyicarubozo bakirwariye mu bitaro bya Lubaga ndetse n’ibya Ndengo. Bobi Wine yavuze ko n’ubwo aba bantu barimo uwitwa Atiku Shaban, Asara Night na Sauda Madaada bagifite ububabare bwo ku mubiri, yashimishijwe no kutava ku izima kwabo ko kurwanira ukwibohora.

Undi wasuwe na Bobi Wine ni uwitwa Sweet Pepsi wakubiswe inkoni ndengakamere n’abasirikare ba Uganda. Bobi avuga ko icyo uyu yazize ari ukwishimira igaruka rye.

Bobi Wine aganira n’abasigaye mu muryango w’umushoferi we.
Bobi Wine ari kumwe n’umugore wa Nyakwigendera Yassin Kawuma.
Bobi ateruye utwana twa Nyakwigendera Yassin.
Bobi Wine yinira mu bitaro aho yasuye abarwayi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger