AmakuruPolitiki

Bobi Wine yahishuriye abarwanya Museveni icyo bakora bakamuhirika ku butegetsi

Umuhanzi akanaba umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yakebuye bagenzi be bafatanyije urugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda ababwira ko ntacyo bazageraho mu gihe baba bataretse guhangana bo ubwabo.

Ibi Bobi Wine yabitangaje ku mugoroba w’ejo ubwo yavugiraga kuri imwe mu maradiyo y’iwabo muri Uganda. Bobi Wine yavuze ko mu gihe abo bafatanyije urugamba rwo kurwanya Museveni baba bakomeje guhangana badashobora kuzahirika uyu mukambwe umaze imyaka 33 ayobora igihugu cya Uganda.

Ati” tutishyize hamwe, urugamba rwacu rwo kwishyira tukizana ntiruzarangira vuba. Magingo nk’abarwanya ubutegetsi turi ikibazo ubwacu, kandi ntibikwiye ko tubana gutya. Tugomba kubikemura.”

Bobi Wine yavuze ibi ashingira ku byabaye mu cyumweru gishize, aho agatsinda k’insoresore kagabye igitero kuri Dr. Kiiza Besigye uyobora Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda FDC bikitirirwa abashyigikiye Bobi Wine.

Bobi Wine yahakanye yivuye inyuma ibyamwitiriwe, avuga ko abamusanisha n’ibyabaye kuri Besigye bamubeshyera.

Ati” Birababaje kuba hari abantu bagabye igitero kuri Besigye hanyuma bakaba bari kubishyira kuri njye. Ngendera kure urugomo urwo ari rwo rwose. Ndagira ngo nsobanure ibintu neza ko ibyabaye muri Weekend nta muntu wanjye ubiri inyuma. Birambangamira kubona ukuntu abantu bari kurwana no kunsanisha na kiriya gikorwa cyuzuye uburere buke.”

Bobi Wine kandi yavuze ko umubano we na Besigye wifashe neza, bityo akaba nta mpamvu yatuma amurwanya kabone n’aho baba bafite ibitekerezo bitandukanye.

“Dr. Besigye ni umwe mu bayobozi mfata nk’abari ku rwego rwo hejuru. Ni incuti yanjye ya hafi kandi yambereye icyitegererezo. Ni umwe mu bampaye icyizere cyo guhagarara ngahangana n’iyi leta.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger