AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Bobi Wine yahawe igihembo cy’umunya-politiki w’umwaka muri Afurika

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine muri Uganda yahawe igihembo cy’umunyapolitiki w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Uyu muhanzi w’icyamamare akaba n’umunyapolitiki w’intumwa ya Rubanda ukomoka mu gace ka Kyadondo ,Robert Kyagulanyi yagizwe umunyapolitiki w’umwaka wa 2019 w’igitsina gabo muri Afurika n’ihuriro rihuza abayobozi bakiri bato muri Afurika izwi nka ‘Young Africa Leaders Summit 2019 (YALS 2019) mu nama y’iminsi 2 yabereye I Accra muri Ghana yasojwe kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Bobi Wine w’imyaka 37 muri uyu mwaka wigaruriye imitima ya benshi mu banya Uganda bakunda umuziki ndetse no mu mbwirwaruhame ze zibasira Perezida w’iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni yavuzwe cyane mu bitangazamakuru ubwo yemezaga ko yiteguye guhangana na Museveni mu matora ya 2021.

Mu isozwa rya YALS 2019 ari naryo yaherewemo iki gihembo Bobi Wine yagize ati “ Ndashimira iri huriro, ngashimira abanye-politiki n’abayobozi bakiri bato muri Afurika kuba barantoranyije kuba ari njye uhabwa iki gihembo. Ngituye abavandimwe n’inshuti zanjye barangwa no kwitanga buri munsi mu gashaka aheza ha Uganda na Afurika.”

Bobi Wine ahawe iki gihembo nyuma y’iminsi mike ashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana bafite ejo hazaza heza ruzwi nka ‘TIME 100 Next’, urutonde rugaragaraho ibyamamare muri politiki, ubushabitsi, muri siporo, ubuzima n’izindi nzego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger