AmakuruPolitiki

Bobi Wine yafatiwe Entebbe agerageza kujya muri Amerika

Robert Kyagulanyi Sentogo[Bobi Wine] umuhanzi wahindutse umunya Politiki, yafatiwe Entebbe ku kibuga cy’indege n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda agerageza kurira indege ngo ajye muri Leta zuze ubumwe za Amerika aho yari agiye kwivuriza.

Aherekejwe n’abagize umuryango we, abanyamategeko ndetse na bake mu bamushyigikiye, Bobi Wine yageze Entebbe mu ma saa moya ni’igice za nimugoroba.

Uyu muhanzi yabanje kwemererwa kwinjira mu cyumba abanyacyubahiro baruhukiramo, gusa mu gihe kigera ku saha, umutekano wahise ukazwa ku kibuga cy’indege birangira uyu mudepite yangiwe kugira aho ajya aho bahise bamufata.

Bobi Wine yaje yiyongera ku wundi mudepite witwa Francis Zaake uhagarariye agace ka Mutyana, uyu akaba yarafashwe mu masaha ya mu gitondo ejo ubwo yageragezaga kujya mu Buhinde.

ChimpReports yavuze ko aba badepite bombi bakorewe iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano ubwo bafatirwaga muri Arua kubera imvururu zakurikiye amatora yahabereye.

Uyu mudepite witwa Zaake ngo yari agifungiwe ku kibuga cy’indege ubwo Bobi Wine yahageraga ku mugoroba w’ejo. Itangazo Polisi ya Uganda yasohoye rivuga ko Depite Zaake yageragezaga guhunga igihugu.

Asuman Basalirwa usanzwe ari umunyamategeko wa Bobi Wine yavuze ko mu ma saa tatu aba badepite bombi batwawe mu modoka imwe bakajyanwa mu bitaro bya Kiruddu.

Ni mu gihe ubwo yarekurwaga by’agateganyo n’urukiko ari kumwe n’abandi 32, Bobi Wine na bagenzi be bari bahawe n’urukiko uburenganzira bwo kujya kwivuriza mu bitaro bihitiyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger