Amakuru

Bobi Wine arashinja perezida Museveni kwicisha abaturage inzara muri iyi minsi y’icyorezo cya COVID-19

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yanenze imyitwarire ya Perezida Museveni muri ibi bihe by’icyorezo cya coronavirus.

Bobi Wine usanzwe atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yagaragaje ko ubutegetsi bwe ntacyo buri kumarira abaturage kandi ari bwo bari babukeneye by’umwihariko abakene bari basanzwe barya bavuye gupagasa ubu bakaba bari kwicwa n’inzara muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo.

Bobi Wibe kandi yanahaye ihumure abaturage ba Uganda bakomeje kugirwaho ingaruka n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirinda.

Uyu munyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba anayoboye abitwa “People Power” yagiye arangwa no kutarya umunwa mu kugaragaza ibitagenda neza mu butegetsi bwa Perezida Museveni n’ishyaka rye rya NRM.

Bobi Wine yifashishije konti ye ya Facebook avuga ko “Ubuyobozi buri gufatirana abaturage n’iki cyorezo bukabahutaza cyane inzego z’umutekano mu gihe nyamara nta n’ubufasha abatishoboye bari kuba bahawe ngo babone ikibatunga.”

Yavuze ko mu minsi igera ku icumi ishize Guverinoma isabye abaturage kuguma mu ngo hari amagana y’abaturage amaze kwakira basaba ubufasha bw’ibyo kurya.

Avuga ko we n’abandi bayobozi bake batanze imfashanyo y’ibiribwa ku baturage bo mu duce twa Kamwokya, Kawempe, Kyadondo n’ibindi bice bya Wakiso na Mityana ariko bakaba bababajwe n’uburyo Museveni yahagaritse ibikorwa byo gukomeza gutanga izi mfashanyo avuga ngo ni ugukwirakwiza Coronavirus.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amashusho agaragaza abaturage biganjemo abakene bacuruza udutaro bakubitwa n’abashinzwe umutekano bazwi nka LDU ndetse na Polisi babahora kuba basohotse mu gihe bo bagaragaza ko bagiye kwicirwa n’inzara mu nzu.

Kyagulanyi we abona ko Museveni yakagombye kuba yashyizeho inzego z’ubuzima zishinzwe gukurikirana no gutanga umurongo w’uburyo abifuza gufasha abababaye kurusha abandi bakomeza bakabafasha aho kugirango ababuze mu gihe nta n’icyo Guverinoma ye irimo gukora cyane ko iki aricyo gihe cyari kigeze ngo abaturage batabarwe na Guverinoma.

Uyu munyapolitiki ati” Ubu abaturage ba Uganda by’umwihariko abakene n’abandi bakeneye ubufasha bwihariye bari gusaba Guverinoma ngo ishyireho ingamba zo kubagoboka muri ibi bihe kandi n’bindi bihugu byinshi byagiye bishyiraho ingamba zo gufasha abaturage babyo babikeneye.”

Bobi Wine avuga ko iki cyari igihe cyiza ngo abari ku butegetsi bakore mu byo batunze bagoboke rubanda rukennye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger