AmakuruImyidagaduro

“Bob na Benja ni abana , mbarusha ubwenge, mbarusha imyaka ninjye washyizeho TBB nayikuyeho” MC Tino

MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB kuri ubu usigaye akora umuziki ku giti cye yasobanuye uko ariwe wari ugize iri tsinda abandi ari abana kuri we.

Uyu muhanzi umaze gukora indirimbo zirenga 5 n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi kuva aho aviriye muri iritsinda, yavuze ko Tino ariwe TBB ubwo yari abajijwe ku iri ntsinda yahozemo nuko ababona nyuma yokongera kwihuza bakiyita Team Bob Benja. Uyu muhanzi yavuze ko iri tsinda yari arimo ryamenyekanye kubera Tino abandi ntawe wari ubazi.

“Tino ni TBB, Tino ni Boss wa TBB, Tino ni CEO, Tino ni manager , Tino ni Umuvugizi, iyo mvuze ngo mpagaritse ikipe iba ihagaze nyine ”

Tino avuga ko bakiva muri Primus Guma Guma Super Star ya 6 gutandukana kwabo  ari gahunda bihaye buri muntu agakora ku giti  ntakindi kintu bapfuye. “Ntakintu twapfuye TBB, ni gahunda twihaye y’uko buri muntu nyuma  ya Guma Guma agomba gukora ibye buri muntu ku giti cye wenda bageze aho babona mfite imbaraga zidasanzwe bagira ubwoba barihuza, wenda nabo baragerageje bakoze akaririmbo kamwe kamwe , niba na Bob afite indirimbo ya mashusho , Benja ntayo , babonye imbaraga zibaye nke barongera barihuza. nigahunda twihaye ntagushwana kurimo ntibabeshye abafana”

Tino uvuga ko ariwe afande wa TBB
Bob na Benja bongeye kwihuza bakora itsinda rya Team Bob Benja , bisubira kuba TBB

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger