AmakuruImyidagaduro

Bitunguranye Priyanka Chopra yambitswe impeta y’urukundo . (+AMAFOTO)

Nick Jonas yambitse impeta y’urukundo mu buryo butunguranye umuhindekazi Priyanka Chopra nyuma y’amezi abiri bamaze bakundana.

Iyi mpeta Nick Jonas yambitse uyu muhindekazi wamamaye  cyane mu gukina amafilime yakomeje kuvugisha bantu benshi bavuga ko yaba yihuse mu gihe hari nabatemeraga iby’urukundo rwabo . Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika no mu Buhinde byanditse ko Nick Jonas na Priyanka Chopra bambikanye impeta ishimangira urukundo bafitanye nyuma y’amezi abiri yari ashize bakundana,gusa icyabaye urujijo ni uburyo ‘bambikanye impeta vuba vuba ari nacyo kikiri kwibazwaho cyane.

Nick Jonas w’imyaka 25 na Chopra wa 36, kugeza ubu ntacyo baratangaza ku byerekeye aya makuru y’uko urukundo rwabo rushyushye ndetse ko bambikanye impeta. Aba bombi bakunze kugaragara cyane mu gukina filime ndetse no m’umuziki.

Prinka Chopra ufite ikamba rya Miss World 2000, yagiye akina filime zitandukanye nka “Krrish /Koi… Mil Gaya’ (2006),Pyaar Impossible!(2010),Mary Kom (2014),Baywatch(2017) ” Nick Jonas wakinnye filime nka “Les Misérables in Concert(2010),Careful What You Wish For(2015), Jumanji: Welcome to the Jungle(2017) ,na Chaos Walking izasohoka mu minsi iri imbere

Uyu muhindekazi wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya ‘Quantico’, asa n’uwashimangiye aya makuru ubwo yamenyeshaga umuyobozi wa filime nshya yari ari gukina yitwa “Bharat”  ko asezeye.  Umuyobozi w’iyi filime Abbas Zafar yakomeje agira ati “Turamwishimiye cyane. Ikipe ya Bharat yose yifurije Priyanka Chopra urukundo n’ibyishimo mu buzima bwe.”

Priyanka Chopra na Nick Jonas
Mu minsi ishize aba bombi (Nick Jonas na Priyanka Chopra) byavuzwe ko basuye urugo rushya rw’Igikomangoma Harry na Meghan Markle nabo bakoze ubukwe mu mezi ashize
Urukundo rwabo rwavuzwe cyane ubwo basohokanaga mu birori bya “Metgala”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger