Amakuru

Biteye agahinda: Impanga z’imyaka 16 zaterewe inda rimwe none zibayeho nabi

Mu gihugu cya Cameroon mu gace ka Tole hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje cyane ndetse inateye agahinda, aho abakobwa babiri b’impanga b’imyaka 16 y’amavuko basanzwe batekereza kimwe mu bintu byose babayeho mu buzima bubi nyuma yo guterwa inda n’umugabo umwe.

Nkuko amakuru yizi mpanga agaragaza ko zibayeho mu buzima bubi yashyizwe hanze n’umugabo witwa Aisha Togina abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze, yavuze ko aba bakobwa b’imyaka 16 y’amavuko babayeho mu buzima bugoye cyane, aho bagorwa no kubona ibyo kurya ndetse no kubona aho barambika umusaza n’ikibazo gikomeye cyane kuko nta bushobozi bafite bwo kubasha kwishyura inzu.

Togina yageze ati” Birababaje cyane kubona ubuzima ziriya mpanga z’abakobwa b’imyaka 16 babayeho nyuma yo guterwa inda n’umugabo umwe ndetse kugeza ubu akaba ntacyo abafasha, reba nkubu kubona ibyo kurya birabagora ndetse naho kuba ntaho bafite kuko amafaranga yo kwishyura iznu ntabwo babasha kuyabona”.

Yakomeje agira ati” Aba bakobwa basanzwe baba bonyine kuko papa wabo yagiye gushakisha ubuzima mu gace kitwa Buea gusa nawe ntabwo afite ubushobozi bwo kubatunga nkuko bikwiriye kuko icyo yabashaga kubafasha nukwishyura inzu y’ibihumbi bitanu babagamo ariko kugeza ubu bamaze kuyibasohoramo, mu byukuri babayeho nabi cyane”.

Abantu batandukanye ku mbuga nloranyambaga bakaba bacitse ururondogoro ndetse babazwa cyane n’ubuzima izi mpanga z’abakobwa b’imyaka 16 zibayemo babasabira ubufasha ku babishoboye ndetse n’ubutabera ku mubago wabasambanyije akabatera inda ntagire icyo abafasha.

Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger