AmakuruImyidagaduroUmuziki

Biravugwa ko R.Kelly ashobora kwiyahura

Robert Silvester Kelly , Umuhanzi w’icyamamare wakunzwe n’abatari bake mu myaka yashize , kuri ubu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhohotera abagore n’abana abacungagereza bari kumuhozaho ijisho ngo atiyambura ubuzima cyangwa akigirira nabi.

Steve Greenberg umwe mu bunganira uyu muhanzi yabwiye Umucamanza w’umujyi wa Chicago ,Harry Leinenweber ko umukiliya we ari guhozwaho ijisho bya buri kanya ngo atiyambura ubuzima.

Uyu muco ngo ukunda kugirwa n’aba bacungagereza bacunga abantu bakatiwe vuba gusa Greenberg umunyamategeko wa R.Kelly ntiyavuze niba R Kelly hari ibimenyetso agaragaza byo kwigirira nabi.

Tariki 27 Nzeri 2021 nibwo R.Kelly yahamwe n’ibyaha birimo gufata ku ngufu no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki 04 Gicurasi umwaka utaha gusa kubera uburemere bw’ibyaha yahamwe nabyo ashobora gukatirwa hagati y’imyaka 10 n’igifungo cya burundu.

Steve umunyamategeko wa R.Kelly yakomeje avuga ko umukiriya we arimo gupanga guhindura abamwunganira mu mategeko gusa Steve yongeyehoko yizeye nezako we na mugenzi we bashobora kugumana n’uyu muhanzi.

Ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rwo muri New York. Igihano yakatiwe kizamenyekana umwaka utaha mu kwezi kwa Gicurasi 2022.

Ntibyari bisanzwe kubona abenshi mu bashinja iki cyamamare ari abagore b’abirabura kandi bashinja umwirabura mugenzi wabo.

R. Kelly ku myaka ye 54 wamenyekanye cyane mu ndirimbo “I believe I can Fly” yahamijwe kandi icyaha cyo gucuruza abantu agamije kubasambanya.

Ibi byaha ashinjwa amaze ukwezi arimo kubiburanishwaho bikaba ari ibyo gusambanya abana, gufata ku ngufu, ibyaha bya ruswa no gukoresha imirimo y’agahato, ni ibyaha yakoze hagati ya 1994 na 2018.

Abavoka ba R Kelly batangaje ko batemera ibyahamijwe umukiriya wabo bakaba bavuze ko bahita bajurira.

Umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly  yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger