AmakuruImikino

Biravugwa: Ivan Minnaert yazanye umwungiriza we Rayon Sports itabizi

Mu gihe Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup ugomba kuyihuza na Desportivo Costa do Sol, amakuru akomeje gucaracara aravuga ko Ivan Minnaert utoza iyi kipe yaba yamaze kuzana umuzungu mwenewabo ugomba kumwungiriza, mu gihe nanone bivugwa ko Jannot Witakenge wari umwungirije yamaze kumwirukana.

Kuri uyu wa kabiri Rayon Sports ni bwo yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kujya mu mwiherero utegura umukino wa Costa do Sol uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 06 Mata. Imyitozo iyi kipe y’ubururu n’umweru yakoreye ku Kicukiro ntiyagaragayemo umutoza Jannot Witakenge, bigashimangira amakuru yari amaze iminsi avuga ko Ivan Minnaert yirukanye uyu mutoza bitewe n’uko ngo atamushaka.

Ivan Jacky Minnaert wari uyoboye imyitozo yafatanyaga na Lomami Marcel cyo kimwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadha basanzwe mu itsinda ry’abatoza b’iyi kipe ariko hiyongereyeho undi mutoza mushya wagaragaye ku Kicukiro uyu munsi.

Umubiligi Kenny Basteleus watozaga Heroes FC yo mu kiciro cya kabiri mu Rwanda na we yafashaga abatoza mu myitozo afata amashusho y’imyitozo akanafasha umutoza mukuru kuyasesengura ari na ko amugira inama mu gihe hakosorwa amakosa abakinnyi bakoraga mu kibuga.

N’ubwo uyu mutoza yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports, amakuru aturuka mu buyobozi bw’iyi kipe ahakana iby’uyu mutoza, nk’uko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabitangarije Umuseke.rw dukesha iyi nkuru.

Uyu muyobozi yagize ati“Umutoza mukuru ashobora kuba yamwizaniye ariko twe ntawe tuzi. Nta kazi twamuhaye natwe biradutunguye rwose. Gusa turaza kumubaza aho yamuvanye n’ikimugenza”.

Kenny Basteleus wageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 yakoze amageragezwa anatoza  andi makipe atandukanye nka; Taiwin Soccer Club na Dutch Total Soccer zo mu byiciro byo hasi mu Bushinwa na Greenfield FC yo mu kiciro cya kane muri Pays de Galles.

Aba Babiligi batoje ikipe mu myotozo ya nyuma mu mujyi wa Kigali kuko bahise bajya mu mwiherero i Shyorongi muri Rulindo aho bazacumbika bakanahakorera imyitozo kugera ku wa gatanu umunsi w’umukino.

Abakinnyi ba Rayon Sports na bo batunguwe no kubona umutoza mushya.
Kenny Basteleus ufite mudasobwa ni we bivugwa ko yaje gusimbura Jannot.

Kwizera Pierrot mu myitozo.
Iyi myitozo yagaragayemo Manishimwe Djabel wari umaze igihe afite imvune.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger