AmakuruImyidagaduro

Biranze birabaye! Seburikoko wamamaye nka Papa sava agiye gukora ubukwe

Nyuma y’igihe kinini abantu benshi bamubaza imyaka ye niba afite umukunzi, azarongora ryari , n’ibindi n’ibindi kuri ubu Niyitegeka Gracien wamamaye nka Seburikoko na Papa Sava muri filimi z’uruhererekane akinamo, bwa mbere yatangaje ko afite umukunzi .

Niyitegeka Gracien usibye gutangaza ko afite umukunzi yanavuze ko yakagombye kuba yarashatse umugore mu mwaka wa 2020 nk’uko yari yabiteganyije.

Sebu ubusanzwe udakunda kuvuga ku bijyanye n’umukunzi we ndetse n’ibijyanye n’ubukwe, mu kiganiro yagiranye na Luckman Nzeyimana bwa mbere yahamije ko afite umukunzi ndetse ko mu mwaka wa 2020 yari kuba yarakoze ubukwe ariko kubera ibihe bigoranye byagiye bizamo ntibyakunda.

Papa Sava yavuze ko icyatumye atinda gushaka Umugore hari ibyo yabanje kwitaho kugira ngo bikemuke birimo n’ibyumuryango nk’umuryango wari ukennye ntabwo yari kujya gukora ubukwe kandi aziko asize mushiki we ahantu hatari heza.

Niyitegeka Gracien yakomeje avuga ko nawe byasabaga ko abanza kubona aho yihengeka kugira ngo azazane umugore ibintu bimeze neza.

Sebu benshi bifuza kumenya iby’ubukwe bwe yavuze ko ubu ibyamuzitiraga byakemutse ndetse ubungubu nta kibura ikiri kubyica ari ibi bihe by’icyorezo ariko nabyo nibikomeza yavuze ko hari uburyo bizagendamo.

Sebu mugutebya cyane nubwo atemeza italiki neza cyangwa umwaka yagize ati
” Ubukwe rero ubukwe se mba numva ndi muzima ahantu hose nkumva imashini mu ma saa kumi n’imwe ukumva ni sawa ukumva imisemburo ukumva ibyiyumviro wumva bikwerekeza ku mukobwa wumva washima watoranya, birahari. Numvaga rwose nanabikora no muri iyi 2020 ariko se ko abantu nari butumire noneho babagabanyije bakaba icumi reka noneho bice bugufi.”

Akomoza kubijyanye n’ibihe turimo u Rwanda n’Isi byugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus , niba bitaramubangamiye bigatuma atinda gushaka , yakomeje agira ati ;

’’Nabyo byazamo nonese ikindi kibazo ni ikihe? Impamvu yatumye ntashaka nari ndimo nshaka ahantu nihengeka harimo no kubaka ubuhanzi bwanjye kandi nagombaga kwiha intego.’’

Niyitegeka Gracien yavuze ko ubu nta kintu abura.

ati “Hakurikiraho kuvuga ngo reka nuwo muntu nawe arebe aho yakwikinga, bigenda bigorana nawe urabyumva ayo mafaranga ntabwo azira rimwe ariko ndumva nta kindi kintu kibura rwose ku buryo bicogoye bikagenza maguru macye n’umwaka utaha kubera iki umuntu atakwakwanya ariko n’ibi nibikomeza tuzabyaranja nk’abandi.’’

Sebu yavuze ko umukunzi ahari ariko wenda ataravuga ati ‘izi nyanya uyu munsi hatekwe uru ariko ukaba urimo kuvuga uti eeh kameme iriya Sorwatomu” .

Uyu Niyitegeka Gratien afite imyaka 43 dore ko yavutse ku i taliki ya 25 Ugushyingo mu mwaka w’1978.

Sebu yavukiye mu karere ka Rulindo, yiga ibinyabuzima n’ubutabire mu rwunge rw’amashuri rwa Rilima.

Muri kaminuza, yize kwigisha ibinyabuzima n’ubumenyi bw’isi, abyigira mu cyahoze ari KIE.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger