AmakuruImyidagaduro

Bimwe mubyo utaruzi ku cyamamare Mark William unzwi nka the undertaker wagize isabukuru

The undertaker afite uburebure bwa 2.08M yavutse taliki 24 werurwe 1965 akina umukino wogukirana WWE (World Wrestling Entertainment) n’umunyamerica ukina uyu mukino wabigize  umwuga, yatwaye shampiyona (champion) inshuro enye  muri WWF/E ndetse anatwara world heavyweight inshuro eshatu.

Nkuko binzwi kurubu niwe Ndwanyi yambere izwi kw’isi ,yatagiriye uyu mukino muri world class championship wrestling. The undertaker yavukiye Texas, yari umusore muremure kandi ubona ari umusore wubatse umubiri kuburyo byamubyariraga inyungu mu mikino ngorora mubiri, ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye yakinaga basketball, nyuma yaje kujya muri kaminuza ya Texas Wesleyan aho yakomeje umukino wa Basketball.

The undertaker yinjiye mu mukino wogukirana WWE (World Wrestling Entertainment) muri 1984 mumyaka yakurikiyeho yajyiye yitwa amazina amwe namwe kubera imikinire ye muri 1989 yiswe the master of pain banatajyira kumwita the punisher, mugihe yinjiraga muri WWE nibwo yafashe izina The undertaker izina ryamugize igihangage akamenyekena akana kundwa bikomeye ku isi.

Ibindi wamumenyaho nuko amaze gushaka inshuro3. Muri 1989 yashatse umugore babyarana umwana umwe w’umuhungu wavutse mu 1993 uwo mugore batandukanye mu 1999, umwaka ukurikiyeho  Mu 2000 yashatse undi babyarana abakobwa babiri nyuma bara tandukana,Uwundi babanye mu 2010 umwana wabo wambere yavutse mu 2012.

Mark William unzwi nka the undertaker kurubu afite akayabo ka miliyoni 16 zama Dorari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger