AmakuruImyidagaduro

Bimwe mu byatumye Croidja agaruka mu itsinda rya Just Family yahozemo

Nyuma y’imyaka itanu umuririmbyi Croidja yongeye kugaruka mu itsinda rya Just Family  ku mugoroba wo ku wa kane akaba aribwo yageze i Kigali avuye muri Afurika yepfo.

Uyu  muririmbyi wafatwaga nka moteri y’iri tsinda  mu 2013 ava muri iritsinda  ryabaye nkaho risenyutse riza kugaruka hinyongereyemo undi musore witwa Chris nawe uherutse gusezera kuri ir itsinda vuba aha nyuma yo kwitabira Primus Guma Guma Super Star 8.

Bahati umusore usa nuyoboye iri tsinda  we avuga ko kugaruka kwa Croidja ntaho guhuriye n’igenda rya Chris wari winjiye muri iri tsinda bundi busya kuko ngo byari biri muri gahunda kuva na kera. Gusa hari amakuru avuga ibibazo by’amafaranga byaje muri Just Family byatewe n’uko bayazigamaga kugira ngo bazabone uko bategera indege Croidja.

Croidja we akigera mu Rwanda yavuze ko  ubu noneho aribwo iri tsinda rigarutse byanyabyo agiye kurigarura mu matsinda ayoboye umuziki nyarwanda. Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse icyabura muri iritsinda akigaruye “Ryajwi rya Croidja abanyarwanda bari barabuze  ubu bagiye kongera kuryumva kubwanjye numvaga ari nka kantu kari kurya kumutima nkavuga ngo  reka manuke,”

Yongeyeho ko adateganya gusubira  hanze ahubwo agomba gukora ibishoboka byose umuryango we aka wugarura mu Rwanda ubu ari agiye kwita kuri Just Family “Nje kugarura rwa rukundo rwa Just Family rwahozeho mbere.”

Bahati atangaza ko Croidja akigera i Kigali bahise batangira gukora cyane ko bahise bajya muri studio kuri ubu bakaba bari gutegura bimwe mu bihangano kandi bizeye ko ubwo Just Family yongeye kuzura noneho hari ikinini bigiye guhindura ku itsinda.

Iri tsinda rikirimo Croidja bakoze indirimbo za kunzwe nka ‘Bareke’, ‘Angela’, ‘Turiho’ , ‘Bindimo’, ‘Nyorohereza’, n’izindi ..

Ku mugoroba wo kuwa Kane Croidja akigera i Kigali
Bahati , Jimmy na Croidja ku kibuga cy’indege i Kanombe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger