AmakuruAmakuru ashushye

Bimwe mu byibanze wamenya ku bayobozi bashya bahawe inshingano muri Guverinoma

Ku wa 31 Kanama 2021 ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111 ,112 niya 116

Umukuru w’Igihugu yakoze impinduka mu myanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu indi ihindurirwa abayobozi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho imwe mu mirimo bakoze mbere y’uko bashyirwa mu myanya mishya.

Dr Francis Gatare

Francis Gatare yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu byerekeranye n’Ubukungu.

Uyu Francis Gatare yari asanzwe ari Umuyobozi w’ikigo RMB kuva cyashingwa muri Gashyantare 2017.

Mu bindi yakoze, Francis Gatare yabaye umuyobozi mukuru wa RDB, aba n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika mu myaka ya 2009 – 2014.

Amb Yamina Karitanyi

Muri izi mpinduka, Yamina Karitanyi na we yahawe umwanya mushya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu RMB gishinzwe amabuye y’agaciro (Mine), Peteroli na Gaz mu Rwanda.

Yamina Karitanyi yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015.

Amb Yamina yigeze no gukora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ashinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije.

Dr. Jean Damascène Bizimana

Mu mpinduka zagarutsweho cyane ni nk’aho Dr. Jean Damascène Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kuva muri 2015 yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Iyi ni Minisiteri nshya iherutse kongerwa ku zisanzwe mu Rwanda, ikaba yaratangajwe bwa mbere mu myanzuro y’ Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021.

Clarisse Munezero

Undi washyizwe mu mwanya mushya ni Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Clarisse Munezero yari asanzwe akora mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum).

Clarisse mbere yaho yakoze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ashinzwe ibyerekeranye n’amategeko.

 

 

 

Dr. Thierry Mihigo Kalisa

Dr. Thierry Mihigo Kalisa we yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Twabibutsa ko uyu mwanya wahozeho Dr. Thomas Kigabo witabye Imana muri Mutarama 2021.

Dr. Kalisa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, akayobora n’Ishami rigenzura imiterere y’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ni n’umwe mu bagize inama z’ubutegetsi z’ibigo bya Rwanda Airport Company Ltd na Agaciro Development Fund.

 

Dr. Fidèle Ndahayo

Mu bahawe inshingano kandi harimo Dr. Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike.

Dr. Fidèle Ndahayo azwi mu burezi, akaba yarayoboye Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), ndetse yigeze no kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni we wa mbere ugiye kuyobora iki kigo gishya cy’ingufu za Atomike (Rwanda Atomic Energy Board) cyashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 4 Ukuboza 2020.

Iki kigo cyitezweho gufasha u Rwanda mu byerekeranye no gukoresha izo ngufu mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Johnston Busingye

Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza (Ambasaderi).

Johnston Busingye asimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger