AmakuruInkuru z'amahanga

Bill Gates yongeye gutanga inkunga yo guhangana na Coronavirus

Bill and Melinda Gates Foundation yavuze igiye gutanga indi nkunga yo guhangana na COVID-19, ingana n’ amadollari miliyoni 150 bikaba biza gutuma ayo imaze gutanga yose hamwe aba miliyoni 250 z’amadollari.

Iyi nkunga ikaba igiye gutangwa mu gihe perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America avuze ko agiye guhagarika inkunga yageneraga OMS ayishinja kubogamira ku bushinwa.

Ni icyemezo Bill na Melinda bagaragaje ko batishimiye aho bavugaga ko ubu isi ikeneye ubufatanye no kurusha mbere, akaba aribwo yari ikeneye ubifasha bwa America cyane.

Melinda Gates, yavuze ko OMS iri gukora uko ishoboye ngo igabanye ikwirakwira rya COVID-19, avuga ko akazi iri gukora ntawundi wagashobora mugihe yaba igahagaritse.

Yagize ati ” isi ikeneye OMS kurusha ikindi gihe cyaba cyarigeze kubaho.”
Ibi yabivuze ari nako Foundation yabo yongera amafaranga asanzwe atangwa mu kurwanya indwara zandura.

Inkunga yatanzwe ikaba igomba gufasha ibihugu bikennye, by’umwihariko byo muri Afrika na Aziya y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’iyo Foundation Mark Suzman yavuze ko bamaze igihe bagerageza gufasha guhangana n’indwara z’ibyorezo bafasha mu gukora inkingo, kurwanya kwiyongera kw’icyorezo, ndetse no gufasha imiryango ikennye kandi bikaba babifitiye ubushobozi.

Yagize ati” Dufite ubushobozi bwo gufasha mu gushakira ibisubizo iki cyorezo Cya COVID-19.” yongeyeho ko mu bihe nk’ibi, abaganga bakora akazi gakomeye ndetse na leta ubwayo itashobora.

Bill and Melinda Gates Foundation imaze igihe itanga inkunga yo kurwanya indwara zirimo Virusi itera SIDA ndetse na Ebola mu bihugu birimo u Rwanda.

Mu kwezi gushize Bill Gates yavuye ku buyobozi bwa Microsoft yashinze mu myaka 45 ishize, kugira yite cyane kw’ishami ry’iki kigo rishinzwe ubuzima.

Iki kigo kikaba cyari cyaratanze miliyoni 100 z’amadollari zo guhangana na COVID-19, banatanga ibikoresho abantu bakoresha bipima bari murugo, ndetse banavuga ko bazafasha inganda zizagerageza gushaka urukingo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger