AmakuruAmakuru ashushye

Bill Gates abona ubuvuzi bw’u Rwanda bwarabaye icyitegererezo ku bindi bihugu

Bill Gates ubarirwa mubaherwe Isi ifite muri iki gihe yatangaje ko urwego rw’ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda amahanga akwiye kubufatiraho urugero cyangwa icyitegererezo.

Abinyujijekurubuga rwa Twitter, Bill Gates yavuze ko “Ubuvuzi bw’u Rwanda bwabaye icyitegererezo ku bindi bihugu. Intabwe igihugu cyateye  ikwiye kubera abayobozi bose icyitegerezo cyo kongera imbaraga bashyira mu buvuzi bw’ibanze.”

William Henry Gates III w’imyaka 63 afite umutungo ubarirwa muri miliyari 93.8 z’amadolari ya Amerika. Ni umuherwe wa kabiri Isi nyuma ya Jeff Bezos washinze Amazon.

Twabibutsa ko Bill Gates n’umugore we Melinda Gates bashinze Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation. Ufasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kuboneza urubyaro, kurinda indwara zikomoka ku mwanda n’izindi

Bill Gates n’umugore we Melinda Gates

Twitter
WhatsApp
FbMessenger