AmakuruImyidagaduro

Bijoux wamamaye muri filime ya Bamenya ari mu rukundo n’umuhanzi nyarwanda

Munezero Aline wamamaye cyane muri filime nyarwanda nka Bijoux kubera filime y’uruhererekane yitwa ‘Bamenya’nyuma yo kudahirwa murukundo yongye kubona umukunzi mushya.

Aline abinyujije kurubuga rwa Instagram yashimangiye ko ari gukundana n’umuhanzi Lionel Sentore na we wari wambitse impeta indi nkumi mu ntangiriro za 2020.

Uyu mukobwa Bijoux amaze iminsi agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo na Lionel Sentore usanzwe wibera  i Burayi.

Mu mafoto yashyize kuri Instagram ‘Stories; ye ari kumwe n’uyu muhanzi aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.

Hari aho yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”

Ahandi yanditse agira aati “Ni rutikanga igikomye ntatinya itabaro!” amagambo yakurikije udutima tugaragaza amarangamutima y’abakundana.

Uyu Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, ari mu rukundo na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi we mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa.

Twabibutsa ko tariki ya 28 Kanama 2020, Bijoux  ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles  n’umusore witwa Abijuru Benjamin amusaba ko babana, umukobwa arabyemera gusa birangira batandukanye dore ko mu mpera za Mutarama 2021  Bijoux yavuze ko iyo mpeta yahise ayisubiza  nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza,

Bijoux yavuze ko yahisemo gusubiza impeta kuko yabonaga hari ibyo atari guhuza
Ubwo Bijoux yambikwaga impeta na Benjamin
Mahoro Anesie wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014
Nyuma y’uko bose batandukanye n’abo bakundanaga bahisemo gutangirana inzira y’urukundo


Bijoux mu munyenga w’urukundo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger