AmakuruImyidagaduro

Bijoux ukina muri Bamenya Series yavuze imvano yo kwiyongera kw’ikibuno cye cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga (+AMAFOTO)

Muri iyi minsi kubera ikura ry’imbuga nkoranyambaga ndetse no kuba hari umubare munini warikoresha mu Rwanda ninako haza abibasira abandi kuri izi mbuga betewe n’ingingo runaka iba ihari.

Mu minsi ishize hari abaherutse kwibasira umukinnyi wa filime Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bemenya, yavuze ko abantu bamaze iminsi bamutuka bamuziza ko yiyongeresheje ikibuno.

Aba bamutuka bavuga ko uyu mukobwa yari afite ubwiza buhagije atari akwiye kwiyongeresha ikibuno mugihe we avuga ko byatewe na Siporo yakoze ntakindi.

Bojoux yavuze ko batangiye kumutuka bitewe n’amafoto yashyiraga kuri Instagram bavuga ko aba yihaye ikibuno adafite ari amafoto yasubiyemo(edit).

Ati”Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y’ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa(edit) bati banyweye imiti.”

Bijoux akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y’ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

Ati”Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n’aho iby’imiti byo sibyo.”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi siko azaba ameze mu myaka iri imbere.

Uyu mukobwa yabwiye abakomeza kubamutuka kubera imyambarire ye , yavuze ko yambara bitewe n’ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye aba ari yo bakunda bareke aho yambaye imigufi kuko hari abandi bayikunda.

yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger