AmakuruImikino

Bigoranye cyane, U Rwanda rwatsindiye Kenya imbere y’abafana

Nyuma yo gutsindwa na Misiri mu mukino w’umunsi wa mbere w’imikino y’akarere ka gatanu muri Volleyball, kuri uyu wa kabiri ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsindira Kenya imbere y’abafana bayo amaseti atatu ku busa. Ni insinzi u Rwanda rwabonye bigoranye dore ko buri seti rwayitsindaga rurusha Kenya ikinyuranyo cy’amanota abiri yonyine.

Ku munsi w’ejo ubwo u Rwanda rwakinaga na Misiri ku munsi wa mbere w’iyi mikino, rwari rwatsinzwe amaseti atatu kuri imwe.

Uyu munsi iyi kipe y’umutoza Paul Bitiok yagombaga gukora ibishoboka byose ikitwara neza, kugira ngo yigarurire ikizere cyo kwitwara neza muri iyi mikino. Mu gihe u Rwanda rwaba rushoboye kuyobora amakipe ari muri iyi mikino, rwabona itike y’imikino Nyafurika ya All Africa Games izabera muri Maroc muri Nzeri uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye iseti ya mbere bigoranye, nyuma yo gutsinda Kenya ku manota 26 kuri 24. Abasore b’umutoza Paul Bitok begukanye iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 23 ya Kenya, mbere yo gutwara iseti ya nyuma ku manota 26 kuri 24 ya Kenya.

U Rwanda ruzakina umukino wa nyuma w’iyi mikino ku munsi w’ejo ku wa gatatu rukina na Uganda, mu mukino uzatangira ku isaha ya saa munani z’igicamunsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger