AmakuruImyidagaduro

Bigomba guhinduka team [Japhet na 5k Etienne] batandukanye na Daymakers ya Clapton Kibonke

Japhet na Etienne bagize itsinda “Bigomba Guhinduka” ryakunzwe na benshi mu gusetsa no gutera urwenya batandukanye na Daymakers Entertainment ya Clapton Kibonke.

Ku wa  Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019 nibwo hatangiye kuvugwa aya makuru y’uko 5K Etienne na Japhet  abanyarwenya babarizwaga muri Daymakers Entertainment, iyoborwa n’umugabo Mugisha Emmanuel Clapton wamenyekanye ku izina Kibonge batakibarizwa muri iyi Kompanyi ya Daymakers.

Etienne uzwi nka 5K ndetse na Japhet binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo nabo bagize bati “Nshuti namwe bavandimwe ndabamenyesha ko guhera tariki 13 Ugushyingo 2019 ntakibarizwa muri Daymakers. Mugire ibihe byiza.”

Kuri ubu aba basore bo bavuze ko batazatandukana bazakomeza gukorana , bati”Etienne na Japhet [Bigomba Guhinduka] bazakomeza bakorane nta mpinduka zabayeho kuri bo. Murakoze”

Aba batandukanye na Day Makers Entertainment  mu gihe baherukaga gukorana igitaramo bise Bigomba Guhinduka cya kabiri i Kigali, ari icya mbere n’icya kabiri ni ibitaramo byagiye byitabirwa cyane kuburyo bugaragara.

Aba basore batangiye gukorana n’umunyarwenya Clapton mu mwaka wa 2018, bivugiye ko byari ibya kivandimwe gusa mu mwaka wa 2019 ni bwo basinye amasezerano y’imikoranire na Daymakers Entertainment bivuze ko bari bamazemo umwaka umwe.

Aba basore batandukanye na Daymakers nk’abacungira inyungu bavana mu bihangano byabo, nyuma y’igitaramo Bigomba Guhinduka giheruka kubera muri Camp Kigali tariki 12 Ukwakira 2019.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger