AmakuruImyidagaduro

Big Fizzo, King James, Bruce Melodie mu bazafasha Social Mula kumurika Album ye ya mbere

Abahanzi Big Fizzo w’iburundi , King James, Bruce Melodie, Yvan Buravan, Yverry, Marina n’abandi bataramenyekana  bazafasha Social Mula mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere  yitiriye indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa ‘Ma vie’.

Lambert Mugwaneza uzwi nka Social Mula ari mu bahanzi ba hano mu Rwanda bafite indirimbo zikundwa n’abatari bake, mu myaka irenga irindwi amaze muri muzika yari ataramurika Album nimwe, ubu ari mu myiteguro yo kumurika iya mbere yise ‘Ma vie’ mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 23 Ugushyingo 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe (5000 Frw), ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw) ku meza azicaraho abantu umunani mu myanya y’icyubahiro.

Social Mula yatangiye umuziki mu 2012, icyo gihe yafashwaga n’inzu ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat. Mu rugendo rwe rwa muzika yagiye ahura n’ibibazo byinshi nko kuba mu muryango we batarabyakiriye neza kubera ko bumvaga umwana wabo agiye kwishora mu biyobyabwenge.

” Inshuti zanjye n’abavandimwe ntabwo bakiriye neza kuba ngiye muri muzika kuko bumvaga ngiye kujya mu biyobyabwenge, ariko ababyeyi banjye baranyizeraga, ndishimye cyane kuba ngiye kumurika Album yanjye ya mbere mu gihe cyose gishize ndi muri muzika.” Niko yavuze mu kiganiro Saturday Times.

Akunzwe cyane mu ndirimbo zigezweho nka Ma vie, Ku ndunduro, Ndiho,Warakoze n’izindi.

Mu minsi ishize yemejwe nk’umwe mu bahanzi icumi bari guhatanira igihembo cya Prix Découvertes RFI 2019, Social Mula arasaba abafana be  gusura urubuga rwa Prix Decouverte bakamutora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger