AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho Simba yirukanye Didier Gomes, asimburwa n’Umunyarwanda

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, yamaze gutandukana n’Umufaransa Didier Gomes da Rosa wari umutoza wayo mukuru, isigaranwa n’Umunyarwanda Thierry Hitimana wari umwungirije.

Gomes w’imyaka 52 y’amavuko, yari umutoza wa Simba kuva muri Mutarama uyu mwaka asimbuye Umubiligi Sven Vandenbroeck werekeje muri ASFAR Rabat yo muri Maroc.

Uyu mutoza watoje Rayon Sports hagati ya 2012 na 2013, yageze muri Simba akubutse muri Al-Merrikh yo muri Sudani.

Ubuyobozi bwa Simba bwafashe icyemezo cyo kumwirukana, nyuma yo gutungurwa na Jwaneng Galaxy yo muri Botswana ikabasezerera muri CAF Champions league.

Simba mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko nyuma yo gukora isuzuma no kugisha inama yahisemo gutandukana na Gomes ku bwumvikane bw’impande zombi.

Mu mukino ubanza Simba yari yarashoboye gutsindira Jwaneng Galaxy ibitego 2-0 i Gaborone, gusa mu wo kwishyura itungurwa no gutsindirwa ibitego 3-1 kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam.

Umutoza Didier Gomes da Rosa ntiyatoje iyi mikino yombi kuko License A ya UEFA afite itamwemerera gutoza imikino ya CAF Champions league.

Simba mu itangazo ryayo yavuze ko ikipe isigaranwa n’Umunyarwanda Thierry Hitimana ugomba kungirizwa na Selemani Matola.

Iyi kipe kandi uretse kwirukana umutoza Gomes yanirukanye uwari umutoza wayo w’abanyezamu, Milton Nienov cyo kimwe na Adel Zrane wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Simba SC nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions league igomba guhura na Red Arrows yo muri Zambia muri playoffs ya CAF Confederation Cup.

Simba SC yafashe icyemezo cyo kwirukana Didier Gomes da Rosa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger