AmakuruImikino

Bidasubirwaho Mikel Arteta niwe mutoza usimbura Unai Emery muri Arsenal

Ikipe ya Arsenal yamaze kwemeza bidasubirwaho  ko Mikel Arteta wahoze ayikinira ariwe ugomba kuba umutoza wayo mushya usimbura Unai Emery uherutse kwirukanwa muri iyi kipe nyuma yo kumara imikino 7 adatsinda.

Mikel Arteta yasinye amasezerano y’imyaka itatu n’igice atoza iyi kipe aho yahawe inshingano zo kongera kuyishyira ku ruhando rw’amakipe akomeye ku isi ndetse akanamuara abana mu irerero ryayo mu rwego rwo kubaka ikipe y’igihe kirambye y’abakinnyi bakiri bato.

Mu itangazo Arsenal yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari imaze kwerekana Arteta nk’umutoza mushya wayo yavuze ko abo bazakorana nabo baraza kumenyekana mu minsi ya vuba, hakaba hatangiye kwibazwa ku hazaza Freddie Ljungberg wari umutoza wungirije muri iyi kipe ari nawe wari uyimaranye iminsi akora inshingano z’umutoza mukuru.

Mikel Arteta mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwerekanwa yagize ati “Ni icyubahiro gikomeye cyane mpawe. Arsenal ni imwe mu makipe akomeye ku isi, dukeneye guhatanira ibikombe bikomeye ku isi ndetse ibyo ni nabyo twibanzeho njye na Stan na Josh Kroenke ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye ba Arsenal.”

Yakomeje ati “Twese turabizi ko hari akazi gakomeye kagomba gukorwa kugirango tubigereho gus nizeye ko nzabikora. Ndabizi ko bitazakunda mu ijoro rimw gusa dufite abakinnyi bafite impano n’abana bari guturuka mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe.”

Ubuyobozi bwa Arsenal burangajwe imbere na Josh Kroenke, umuhungu wa nyiri Arsenal Stanley Kroenke yatangaje ko ashimishijwe cyane no kugarura Mikel Arteta muri Arsenal yahoze akinira.

Mikel Arteta w’imyaka 37 y’amavuko yakiniye Arsenal imyaka 5 kuva 2011 kugeza 2016 anayibera kapiteni ari nabwo nyuma yahise asezera gukina umupira w’amaguru akayoboka umwuga w’’ubutoza aho yahise ajya kuba umutoza wungirije Pep Guardiola muri Manchester City.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger