AmakuruImikino

Benshi mu byamamare bakomeje gusaba Kwizera Olivier kwisubiraho

Nyuma y’uko uwari Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Kwizera Olivier atangaje ko asezeye burundu kuri ruhago, abantu benshi barimo ibyamamare mu mupira w’amaguru n’Abanyamakuru bagize icyo bavuga kuri uyu musore wari umuzamu w’ikipe ya Rayon sport ndetse benshi bamusabye kwisubiraho kuri kiriya cyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru.

Inkuru yo gusezera kuri ruhago kwa Kwizera Olivier yavuzwe cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga mu binyamakuru byinshi binyuranye byo mu Rwanda.

Ni inkuru itarakiriwe neza na bamwe mu basanzwe bakunda ruhago bazi n’imikinire ya Kwizera Olivier ufatwa nk’aho ari we munyezamu mwiza mu Rwanda.

Umunyamakuru wa RBA, Nizeyimana Luqman bakunze kwita Lucky yahise atangiza ubukangurambaga bwo ku mbuga nkoranyambaga yise ‘’PleaseGaruka’’ bivuga ‘’Nyabuna Garuka’’.

Yashyize ubu butumwa ku rubuga rwe rwa Twitter bugira buti “Abashaka ko umuvandimwe #OlivierKwizera agaruka ndabakeneye!! Niba wifuza ko Olivier agaruka mu kibuga dukoreshe iyi Hastag #PleaseGaruka.”

Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto yatunganyijwe igaragaza bimwe mu bikorwa Kwizera yagiye afashamo ikipe y’Igihugu, bwagiye bugenderwaho na benshi bagiye bagaragaza ko bifuza ko uyu musore yisubiraho kuri kiriya cyemezo yafashe.

Haruna Niyonzima kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yagize ati “Murumuna wanjye, ndakwinginze, ndakwinginze, ndakwinginze uracyafite byinshi byo gukora, ngwino dukine umupira, ibibazo byose bizashira, komera muntu wanjye.”

Abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru bakinannye na Kwizera Olivier na bo bagize icyo bamusaba nka Usengimana Faustin na we yagize ati “Muvandi uracyafite byinshi byo gukora muri ruhago nyarwanda na nyuma yayo #PleaseGaruka.”

Umunyezamu mugenzi we, Kimenyi Yves yagize ati “nanjye ubwanjye hari byinshi nashakaga kukwigiraho, ndagusabye garuka muvandi.”

Miss Mutesi Jolly na we wemeje ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru kubera Kwizera Olivier ubwo yitwaraga neza muri CHAN, yavuze ko ababajwe no kuba uyu munyezamu asezeye.

Miss Jolly yagize ati “mu gihe gito nari ntagiye kuryoherwa n’umupira, yari umwe mu banyezamu nakundaga. Uburyo mbabajwe n’uko ahagaritse gukina, ubu ndemeza ko umupira w’amaguru ari ikiyobyabwenge mu bindi.

Nkwifurije amahirwe mu bindi ugiye kugerageza ariko #Garuka.”

Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru nyuma yahoo yari amaze iminsi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse cyaje no kumuhama akatirwa igihano cy’umwaka umwe gisubitse ibintu benshi bagenderaho bavuga ko aribyo bishobora kuba byamuciye integer.

Inkuru zabanje:

Kwizera Olivier na bagenzi be bareganwa imbere y’urukiko bireguye ku byaha bashinjwa

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger