AmakuruPolitiki

Beni: abarwanyi b’AbaMai Mai bagaragaye mu bigaragambya batwitse ibirindiro bya MONUSCO

Mu myigaragambyo yabaye ku munsi w’Ejo kuwa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022 ikarangira hatwitse ikigo cya MONUSCO mu mujyi wa Beni , byemejwe ko mu bigaragambya harimo abarwanyi bo mu baba Mai Mai bifatanije n’abigaragambya.

Iyi myigaragambyo yari yahereye mu gitondo aho, abigaragambya bashatse kwinjira ku kigo gikambitsemo abasirikare ba MONUSCO. Abasirikare ba MONUSCO barashe amasu menshi mu kirere bituma abigarambya batatana.

Mu masaha y’igicamunsi, nibwo bongeye kwikusanya bagaruka ku kigo cya MONUSCO,bariye Karungu bahita batangira gutwika zimwe mu nyubako z’iki kigo nk’uko Sosiyete Sivili y’uyu mujyi yabyemeje.

Sosiyete Sivili ikomeza ivuga ko hari bamwe mu barwanyi bo mu mitwe y’aba Mai Mai baje binjira mu bigaragambya , ibintu byateye Sosiyete Sivili inpungenge kuko ngo bashobora kuza bitwaje intwaro bakaba barasa abasirikare ba MONUSCO, bigahita biba impamvu yatuma MONUSCO nayo isubizanya uburakaria aba bigarambya.

Kugeza ubu Sosiyete Sivili yemeza ko abantu bagera kuri 27 aribo bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo ikaze irimo kubera mu mijyi itandukanye ya Kivu y’Amajyaruguru, nka Goma, Butembo , Beni n’ahandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger