AmakuruImikino

Benediction Excel Energy yamuritse abakinnyi izifashisha muri Tour du Rwanda 2019

ikipe ya Benediction Excel Energy yafashe umwanya yiyereka abakunzi b’umukino w’amagare muri gahunda yo kwerekana intera bagezeho kuva mu 2005 ubwo iyi kipe yatangiranaga abakinnyi batatu (3) gusa

Ibi byabaye ku wa  mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 ni bwo abakinnyi, abayobozi n’abafite aho bahurira n’ikipe ya Benediction Excel Energy, buri uwahawe umwanya wese yatangiye avuga ko yishimiye urwego ikipe igezeho kuko ngo rwari urugendo rukomeye, kwihangana no kwigomwa bikomeye.

Mu bakinnyi bashya bagaragajwe barimo ; Patrick Byukusenge, Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Didier Munyaneza (U23), Eric Manizabayo (U23), Yves Nkurunziza (U23), Manizabayo Eric (U23) ngo.

Benediction Excel Energy ni imwe mu makipe azitabira Tour du Rwanda 2019 biteganyijwe ko izatangira ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare kugeza tariki ya 3 Werurwe 2019. Benediction Continental Team niyo kipe rukumbi iva mu Rwanda izitabira Tour du Rwanda 2019 kuko izaba iri ku kigero cya 2.1, isiganwa ryitabirwa n’amakipe yazamutse mu ntera ku rwego rwa Afurika n’isi muri rusange.

Benediction Excel Energy, yashinzwe na Munyankindi Benoit afatanyije na Sempoma Felix mu 2005 bivuye mu rukundo n’ubushake bari bafitiye itera mbere ry’umukino w’amagare by’umwihariko bashingiye ku bana bafite impano bari mu karere ka Rubavu.

Munyankindi Benoit ni visi perezida mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gihe Sempoma Felix ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, akazi afatanya na Magnell Sterling.

Muri uyu muhango kandi ikipe ya Benediction Excel Energy yagaragaje abatera nkunga batandukanye barimo; Excel Energy n’Inyange nka kompanyi zaje mbere mu kubatera inkunga. Abandi batera nkunga ndetse bava hanze y’u Rwanda harimo abazajya babaha imyenda, inkweto, amagare n’ibindi nkenerwa.

Sempoma Felix umutoza akaba na perezida wa Benediction Excel Energy

Uwizeyimana Bonaventure
Bayingana Aimable perezida wa FERWACY mu mwambaro wa Benediction Excel Energy
Munyaneza Didier yiyerekana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger