AmakuruImyidagaduro

Bene Mayanja (Chameleone na Pallaso) basubiranyemo bose bararebana ay’ingwe

Abahungu ba Mayanja Dr Jose Chameleone na Pallaso biravugwa ko ubu bari kurebana ay’ingwe nyuma y’igitaramo aba bavandimwe bahuriyemo i Musanze ubwo Dj Pius yari yabatumiye kugira ngo bamufashe kumurika Album ye ya mbere.

Pallaso , Weasel na mukuru wabo Jose Chameleone bageze mu Rwanda tariki ya 01 Kanama 2018, bari baje mu gitaramo batumiwemo na Dj Pius wamurikaga Album ye ya mbere mu bitaramo bibiri byabereye i Kigali muri Camp Kigali ku ya 03 Kanama n’i Musanze ku ya 04 Kanama.

Iki gitaramo cy’ i Musanze biravugwa ko ari ho havuye umwuka mubi wo kutumvikana hagati y’aba bavandimwe ubusanzwe bari inshuti magara, ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse bivuga ko impamvu ari uko Chameleone yacomokoye mikoro (Microphone) Pallaso yakoreshaga ari ku rubyiniro.

Kutumvikana kwaba bombi kwagaragariye mu butumwa Pallaso yashyize hanze agaragaza ko iyo uri umunyabigwi utigamba ahubwo abafana ari bo babibona.

Yagize ati:” Mwakoze Rwanda, turi ahazaza, kuba umunyabigwi ni ibintu ureka abafana bakavuga ntabwo ari wowe ubyigamba, nahawe umugisha n’imana yanyaguriye imbibi no hanze , igihe cyacu ni iki twibagirwe ahahise.”

Aya magambo Pallaso uvukana na Chameleone ndetse na Weasel yaje akurikira ayo mukuru we Chameleone yari yatangaje avuga ko ari umunyabigwi muri muzika yo muri Uganda, ibi kandi yanabivugiye mu gitaramo cy’i Kigali avuga ko atitaye ku bizaba muri Uganda ariko avuze ko ari we wa mbere muri Uganda.

Biravugwa ko ubwo bari i Musanze , Chameleone yacomokoye microphone ya Pallaso kandi yararirimbaga ku rubyiniro ndetse Chameleone agahita ajya ku rubyiniro agafata ijambo akavuga, ibi nibyo byababaje Pallaso bikomeye.

Ikindi ngo nyuma yuko ibi byari bibaye, Pallaso yagiye mu modoka yagombaga kubajyana kuri Hotel maze Weasel na Chameleone bageze mu modoka abamenaho inzoga imirwano itangira ubwo nkuko ibi bitangazamakuru byo muri Uganda nka Howwe na mbu.ug bibitangaza.

Bakomeza bavuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka barimo yaparitse imodoka abitegetswe na Chameleone nubwo mbere yari yabanje kubyanga ariko kubera ko Chameleone yatezaga akavuyo kashoboraga gutuma adatwara neza agahagara, ngo abantu bahise buzura kuri iyo modoka maze Chameleone atangira kunaga amafaranga mu kirere nk’ikiguzi cyo gukirango Pallaso akubitwe. (Niko banditse).

Byagenze bite mu gitaramo aba bavandimwe bakoreye i Musanze.

Ubundi akavuye ko kujya bacomokora microphone katejwe n’imitegurire y’igitaramo, urubyiniro rwari kure y’abafana bigatuma abahanzi basaba ko abafana bakwegera urubyiniro kandi bitemewe kuko urubyiniro rwari rwubatse mu kibuga cya Stade Ubworoherane, ngo abafana bari kwangiza ubwatsi bw’ikibuga kandi hari imikino ya FEASSA yagombaga kuhakirirwa mu minsi ya vuba.

Ibi nibyo byatumaga microphone bazikupa bya hato na hato kuko abahanzi bahamagaraga abafana bigateza akavuyo ndetse na Polisi ikifashisha akanyafu ibasubizayo ndetse ikanihanangiriza abahanzi ngo ntibongere. Byatangiye Dream Boys iri ku rubyiniro.

Ubwo Pallaso yari ageze ku rubyiniro, yararirimbye ariko akabangamirwa nuko abafana bari kure, Dj Pius yageze ku rubyiniro mu buryo butunguranye maze na we asaba abantu ko begera imbere …….Baraje ariko Polisi ibasubizayo binatuma Pallaso abasanga, hashize akanya amatara yarazimye ndetse na microphone ye amajwi barayakupa Pallaso ajya kwiyicarira ku rubyiniro ageze aho arigendera.

Hashize akanya Chameleone yahise agera ku rubyiniro mu buryo butunguranye asaba Polisi ko yareka abantu bagatarama uko babishaka ndeste anakoresha amagambo akomeye. Ibi ni byo bahereye ho bavuga ko yacomokoye Microphone ya Pallaso kandi nyamara ntabwo yari aho ibyuma byari biri.

Yagize ati:”Polisi,  mureke abantu baze hano bataramane natwe, ntabwo nakunze uburyo abapolisi bari gufata abantu, ntabwo nabikunze , ntabwo nabikunze, twavuye muri Uganda tuza i Musanze ngo tubaririmbire, turabakunda, buri muntu wese naze hano, u Rwanda ni igihugu cyiza, na Perezida Kagame azi ko turi hano, nkunda Perezida Kagame nkunda u Rwanda ariko ndasaba polisi ngo ireke abantu baze hano twishimane, ntabwo ndi umunya-politiki ndi umunyamuziki. Mureke abantu baze hano (Begere aho urubyiniro rwari ruri).”

Chameleone akimara kuvuga ibi , Hahise haza Weasel ku rubyiniro aririmba na we abafana bari kure ariko yagerageje kujya kuririmba abegereye nkuko byagenze kuri Chameleone.

Ntabwo ari ubwa mbere aba basore ba Mayanja batumvikanye kuko no mu 2016 bigeze gukozanyanaho ariko Weasel na Chameleone barabikemura. Ubwo bari hano mu Rwanda, aba basore bagagayeho gukundana cyane nk’abavandimwe nu bwo hatangiye kuvugwaho ibyo.

Ubutumwa bwa Chameleone
Amagambo ya Pallaso arasa nasubiza aya Chameleone
Pallaso mu gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Dj Pius
Uyu ni umuvandimwe we Weasel …bose bari bazanye
Mukuru wabo Dr Jose Chameleone

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger