AmakuruAmakuru ashushye

Ben Ali wayoboye Tunisia imyaka 23 yashyinguwe muri Arabie Saoudite

Zine El Abidine Ben Ali, wabaye Perezida wa Tunisia imyaka igera kuri 23 ku butegetsi kuva 1987-2011 , yitabye Imana afite imyaka 83 yasize abana 11yashyinguwe mu mujyi mutagatifu wa Médine muri Arabie Saoudite.

Ben Ali yayoboye Tuniziya kuva mu 1987 ahiritse ku butegetsi Habib Bourguiba, yabumazeho imyaka 23 akaba yaraje guhungira muri Arabia Saoudite nyuma y’impinduramatwara yabaye tariki ya 14 Mutarama 2011 ikozwe n’abaturage bigaragambije ,yahise yerekeza iy’ubuhungiro muri Arabia Saoudite ari naho yaguye .

Ibitangazamakuru bitandukanye birimbo France24 ,Jeuneafrique byatangaje ko  Ben Ali  yashyinguwe mu irimbi rya Al-Baqi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hafi y’imva y’intumwa y’Imana Muhammad.

Ben Ali yapfiriye muri Arabie Saoudite aho yari yarahungiye kuva muri 2011 kubera imyigaragambyo y’abaturage.

Ben Ali wayoboye Tunisia imyaka 23 yashyinguwe muri Arabie Saoudite

Twitter
WhatsApp
FbMessenger