Politiki

Beligique: FDU Inkingi yongeye gucurangira abahetsi!

Kuri uyu wa 24 Mata 2022 i Brussels mu Bubiligi hongeye guteranira inama y’ingirwashyaka FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda ryashinzwe n’abasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Iri shyaka ryiganjemo imburamukoro zirirwa zizerera i Burayi, by’umwihariko mu gihugu cy’Ububiligi, aho zirirwa zikora akazi k’ingufu nko guteruza abagenzi ibikapu ku bibuga by’indege na Sitasiyo za Gariyamoshi.

Icyari gihurije hamwe aba biyita ko ari abanyapolitiki ngo kwari ugutora komite nshya ya FDU Inkingi mu murwa mukuru Brussels, aho amakuru atugeraho avuga ko uwatowe ari Ukunzwemwabo Francoise.

Muri aya matora yayobowen’umuyobozi w’iri shyaka mu gihugu cy’Ububiligi Nduwayezu Straton ,Ukunzwemwabo Francoise yungirijwe na Ngiruwonsanga Jean Paul mu gihe Kankundiye wari usanwe ayobora intara ya Brussels muri FDU yagizwe umunyamabanga wayo, mu gihe

Mu zindi mburamukoro zari zitabiriye aya matora harimo Mbonigaba Antoine wungirije umuyobozi mukuru w’iri shyaka mu Bubiligi ,Nsengimana Tharcisse ukuriye ubukangurambaga,Sibomana Anaclet, wirirwa ku mbuga nkoranyambaga ahururiza abantu kuyoba bagana iri shyaka nk’uko yayobye, Said Ndikumaso, Munyaneza Augustin n’abandi.

Icyo twakwibutsa iyi ngirwashyaka n’abayoboke bayo ni uko, umunyabyaha ahunga ntawe umwirikanye, ndetse ubutabera bw’u Rwanda buhora buri maso kandi bwiteguye guhana uwo ariwe wese wakoze ikosa ryatumye atatira urwamwibarutse.

Ingengabitekerezo n’ipfoya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ishyaka FDU Inkingi ryubakiyeho, ntiyatuma rigira aho rigeza abaryisunze, dore yaba na bamwe mu barishinze babonye ko ntaho ryerekeza nyuma yo kuryisunga bakisanga mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, ubuhamya kuri ibi Ingabire Victoire umuhoza yabubaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger