AmakuruImyidagaduro

Bebe Cool yiyamye abakomeza kumugeranya na Diamond Platnumz

Mu bakurikira umuziki kenshi na kenshi mujya mubona bamwe mubahanzi binubira ko hagira ubagereranya n’undi mu bijyanye n’ubukungu bafite cyagwa mubikorwa bitandukanye bakora.

Mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na NBS TV, Bebe Cool yabajijwe niba kuba Diamond yarashyizwe ku rutonde nk’umwe mu bahanzi beza muri Afurika y’Iburasirazuba ntacyo byamutwaye.

Nyuma y’uko umuhanzi Bebe Cool ukomoka muri Uganda avuze ko utagereranya inzu ze n’iya Diamond Platnumz yise nto, uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania nawe yahise ashyira hanze amashusho agaragaza inyubako ye n’amamodoka atunze.

Bebe Cool ubwo yari mukiganiro kuri Television mu magambo ye yagize ati “ndatekereza ari ukubona ibintu nabi, ukuri ni ukugura abareba indirimbo ze (views). Ntabwo Diamond yigeze aririmba mu gitaramo cyangwa ¼ cy’igitaramo gikomeye njye naririmbyemo none abagande murimo muramushimagiza.”

“Mwakarebye byibuze ko mfite n’amafaranga menshi kumurusha ariko kubera ko abagande mufite ubundi bushabitsi hanze y’igihugu. Twagize abahanzi beza muri Tanzania mbere y’uko iki kiragano cya Diamond n’imbuga nkoranyambaga kiza, abo ni Professor Jay na Mr. Nice.”

Bebe Cool kandi yavuze ko afite inzu nziza n’imodoka nziza kurusha Diamond n’ubwo imbuga nkoranyamabaga zimushimagiza.

Ati “iyo urebye inzu ya Diamond bahora bavuga, ntabwo wayigereranya n’inzu zanjye 2.”

Nyuma yo gutangaza aya magambo, Diamond Platnumz yahise ashyira hanze amashusho agaragaza imbere mu gipangu imodoka ze atunze ndetse n’inyubako atuyemo nubwo atigeze yerura ngo avuge ko yasubizaga Bebe Cool.

Ubutumwa bwa Diamond Platnumz nyuma y’amagambo ya Bebe Cool
Twitter
WhatsApp
FbMessenger