Amakuru ashushyeImyidagaduro

Bebe Cool uri mu Rwanda yavuze impamvu yanze gukorana indirimbo na Butera Knowless

Bebe Cool uri mu Rwanda aho yaje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, yavuze ko kutumvinaka ku mpande zombi aricyo cyatumye adakorana indirimbo na Butera Knowless.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Bebe Cool yaganiriye n’itangazamakuru ahanini abazwa ku bijyanye n’umuziki we ndetse n’igitaramo arakorera hano i Kigali afatanyije na Ringo wo muri Afurika y’Epfo na Mani Martin nk’umuhanzi wo mu gihugu.

Yabajijwe impamvu yagoye cyane abahanzi Charly na Nina kugirango bakorane indirimbo yabo bise”I Do” maze atangaza ko atabagoye ahubwo ko yabanje kumva imishinga yabo ndetse naho bashaka kugeza indirimbo kuko ngo batari gukorana gutyo gusa kandi umuziki akora ari ubucuruzi.

Bebe Cool yanabajijwe ku bijyanye n’indirimbo yavuzwe yagombaga gukorana na Butera Knowless ariko Bebe Cool akamubera ibamba ntikorwe. yavuze ko icyabiteye ari uko abashinzwe kureberera inyungu z’aza bombi batumvikanye.

Yabajijwe niba ari impamvu y’amafaranga aryumaho avuga ko ari ibanga ry’akazi, yahatirijwe ngo nibura avuge impamvu nyamukuru yabiteye ariko Bebe Cool aryumaho ntiyavuga impamvu niba ari amafaranga yabaye make ariko akavuga ko we akora umuziki nk’ubucuruzi (Business) kandi ko iyo uvuze Ubucuruzi amafaranga ahita yumvikana.

Yagize ati “Twagombaga gukorana indirimbo nawe (aravuga Butera Knowless) ariko abareberera inyungu ze ntibabashije kumvikana natwe. Twashyize ku meza buri kimwe cyose cyasabwaga.”

Abajijwe niba atari amafaranga yatumye badakorana, yasubije ko amafaranga ariyo nkingi ya mwamba mu bushabitsi ubwo ari bwo bwose. Mu magambo ye ati “Cyane rwose. Nk’uko nabibabwiye iyo bije mu bushabitsi (business) amafaranga buri gihe aba agomba kubonekamo.”

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda ndetse akaba anavuga ko ariwe nimero ya mbere muri muzika ya hariya i Kampala yavuze ko azakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye babanyarwanda ariko ngo ntabwo ari vuba.

Bebe Cool yavuze ko azabanza indirimbo “I Do” yakoranye na Charly na Nina ikamara igihe kirekire ku buryo abantu bazayumva neza bakayihaga (Ibyo bita kugafata) hanyuma akabona gukorana indi n’umuhanzinyarwanda, asanga ahise akora indi byatuma iyo bakoze idakundwa.

Bebe Cool yazanye n’umuhungu we w’imfura witwa Allan Hendrik (asanzwe ari umunyamuziki ukora injyana ya Reggae na Dancehall ) mu Rwanda kugirango amumenyereze umuziki cyane ko abona ariwe uzamusimbura mu myaka 30 iri imbere ubwo se azaba atagishoboye gukora muzika.

Muri iki gitaramo, Bebe Cool azahurira ku rubyiniro na Ringo ufatwa nk’umunyabigwi muri muzika ya Afurika, Mani Martin na Patrick Nyamitari.

Kwinjira muri iki gitaramo kirabera i Kigali ahazwi nka Camp Kigali tariki ya 29 Kamena ni 10,000Frw ahasanzwe, 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza bazishyura 160 000Frw.

Bebe cool ubwo yari ageze i kanombe ku kibuga cy’indege
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger