AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Basketball: Nyuma yo gutsinda Algeria, Amavubi U-18 nanone amaze gukosora Tunisia

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ya Basketball kuri ubu iherereye i Bamako mu gihugu cya Mali aho yitabiriye igikombe cya Afurika, itsinze Tunisia amanota 62-57 nyuma yo gutsida Algeria mu mukino wa mbere w’irushanwa.

Iyi kipe y’u Rwanda ihereye mu tsinda rya mbere isangiye n’ibihugu bya  Algeria, Angola, Senegal, Tunisia na Cote d’Ivoire.

Mu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye ku munsi w’ejo, rwashoboye gutsinda Algeria ku manota  81-63, n’ubwo Abanya -Algeria bari batangiye uduce twa mbere tw’umukino barusha cyane u Rwanda.

Nyuma ya Algeria, hari hatahiwe ikindi gihugu cyo mu Barabu ari cyo cya Tunisia. U Rwanda rwatangiye neza agace ka mbere k’umukino, ruza no kukegukana ku manota 9 ku 8 ya Tunisia.

Agace ka kabiri k’umukino kihariwe cyane n’ikipe ya Tunisia, inakegukana ku manota 18 kuri 16 y’Amavubi, aka gatatu na ko igaruka igatwara ku manota 13 kuri 12 y’u Rwanda.

Ibintu byahinduye isura mu gace ka nyuma ku mukino, kuko byasabye imbaraga nyinshi abasore b’u Rwanda kugirango bakuremo ikinyuranyo cy’amanota 2 barushwaga.

Aka gace u Rwanda rwagatwaye ku manota 25 kuri 19 ya Tunisia, amanota yise aba 62 y’u Rwanda kuri 57. y’Abanya-Tunisia.

Amavubi aragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu, mu mukino wa gatatu w’itsinda unakomeye cyane ugomba kubahuza n’ikipe y’igihugu ya Angola ifite igikombe cy’ubuheruka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger