ImyidagaduroUrukundo

Basaninyenzi ufatiye runini abahanzi bo muri Amerika yambitse impeta umukunzi we

Umunyarwanda uba muri Amerika akaba ari inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy, Tumaine Basaninyenzi, yambitse impeta y’urukundo umukobwa ukomoka muri Ethiopia.

Abantu benshi bamuzi ku izina rya Tuma Basa, akomoka mu Rwanda ariko amaze imyaka myinshi abana n’umuryango we muri Amerika.

Yazamuye abahanzi benshi batandukanye muri Amerika ndetse akaba anagira uruhare mu gucuruza indirimbo z’abahanzi batandukanye bo muri Amerika n’abandi bo ku yindi migabane.

Yashyize hanze amafoto avuga ko atewe ishema no kuba yambitse impeta y’urukundo umukunzi we witwa Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia.

Yagize ati:” “Ntewe ishema no kumwita fiancée wanjye”

Uyu mukobwa ni we washinze inzu ikora amataratara cyane cyane ay’izuba yitwa Jembere ikorera i New York.

Uyu Tuma Basa usanzwe ari inshuti n’abahanzi benshi bo muri Amerika ariko cyane cyane P Diddy, akunze kuza mu Rwanda, yaherukaga kuhaza mu ntangiriro za Mata 2018 ubwo yari aje gushyingura nyirakuru witabye Imana.

Yakoze ku rubuga rwa Spotify rucuruza indirimbo z’abahanzi batandukanye ku isi ubu akaba ari mu bayobozi ba Youtube ku Isi mu ishami rya Urban Music.

Basa Ni umwe mu buzukuru ba Pastor Basaninyenzi Musango, ufitanye ubumwe cyane na Pasiteri Ezra Mpyisi.

Tuma Basa n’umukunzi we
Umukunzi we asanzwe aba i New York

Tuma Basa na Dj Khaled

Tuma Basa ubwo aheruka mu Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger