AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Barack Obama yavuze amagambo akomeye ku rupfu rwa Herbert Walker Bush

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze amagambo akomeye ku rupfu rwa Nyakwigendera Herbert Walker Bush wabaye Perezida wa Amerika hagati ya 1989-1993.

Obama wavuze ko yifatanyije n’umuryango wa Herbert Walker Bush avuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku batuye Amerika bose,yongeyeho ko by’umwihariko imitima yabo itewe ishema n’ubwitange yagize mu iterambere ry’iki gihugun’ibintu byinshi bungutse kubera ko bamugize mu gihugu.

Abicishije ku rubuga rwa Twitter Obama yagize ati:” “Amerika ibuze umuyobozi wicisha bugufi kandi ukunda igihugu Herbert Walker Bush. Nubwo imitima yacu ibabaye uyu munsi ku rundi ruhande yuzuye ishema. Twifatanije n’ umuryango wa Bush iri joro n’ abandi bose bafatira urugero kuri George na Barbara(umugore wa Bush)”

Umuryango wa George Herbert Walker Bush wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika watangaje ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Ugushyingo 2018.

rupfu rwa Bush rwemejwe n’ibiro bye. Ruje rukurikira urwa Barbara Bush(Umugore we) wapfuye mu mezi umunani ashize.

Amakuru avuga ko Bush yari amaranye igihe kirekire indwara y’imitsi ku buryo yari asigaye yifashisha akagare kugira ngo abashe kugenda. Ubu burwayi yari abumaranye igihe kirekire. Ubu burwayi bwiyongeraho urundi ruhuri rw’indwara ahanini zaterwaga n’iza bukuru.

George Bush wari mu bagize ishyaka ry’aba Republicain, yayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 1993. Nyuma yo kurangiza mandate ye nk’umuyobozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yanze kongera kugirirwa ikizere cyo gutorerwa indi mandat kubera ibibazo by’ubukungu byari byaribasiye Amerika mu gihe cye. Nyuma yaje gusibuzwa Bill Clinton.

Yari amaze imyaka 40 akorera Leta zunze Ubumwe za Amerik

Bush uyu kandi ni umwe kandi mu barwaniriye leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’isi, aho yatwaraga ubwato bw’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi.

Mu gihe cye nka Perezida, ashimirwa kuba ari we washyize akadomo ku cyitwaga Intambara y’ubutita yari imaze imyaka irenga 40 hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Leta zunze Ubumwe z’Abasoviet.

Bush asize abana 5 n’ abuzukuru 17. Yabaye perezida wa Amerika hagati ya 1989 na 1993, yari amaze igihe kinini mu bitaro. Gusa umuvugizi we Jim McGrath ntabwo yatangaje icyateye urupfu rwe.

George H.W. Bush ni Se wa George W. Bush wayoboye Amerika muri manda ebyiri hagati ya 2001 na 2009, akaba na Se w’uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida, Jeb Bush.

Bush yari asigaye agendera mu kagare
Twitter
WhatsApp
FbMessenger