AmakuruImyidagaduro

Barack Obama n’ibindi byamamare bitandukanye baherekeje nyakwigendera Nipsey Hussle

Mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Nipsey Hussle witabye Imana arashwe n’abagizi banabi bamusanze imbere y’iduka rye mu Mujyi wa Los Angelos bamwe mu bakomeye bavuze byinshi ku mibereho y’uyu muraperi akiri muzima.

Uyu muhango wabaye ejo kuwa Kane taliki ya 11 Mata 2019, witabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Barack Obama wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Snoop Dogg, Stevie Wonder na Jhene Aiko n’abandi benshi.

Nipsey Hussle yarashwe taliki  31 Werurwe 2019, kugeza ubu uwitwa Eric Holder niwe ufungiye kumwica amuziza ibibazo byari hagati yabo.

Amakuru ku rupfu rw’uyu muraperi avuga ko yaba yarazize gushaka gusenya ubugome bw’amabandi bwibasiye South Los Angeles kuko yari afitanye inama na polisi yo muri ako gace akicwa harabura umunsi umwe ngo ibe.

Kumuherekeza bwa nyuma byabaye ejo hashize, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yandika ibaruwa yasomewe mu ruhame ashima uburyo Nipsey yateje imbere sosiyete.

Ati “ Mu gihe abantu benshi bareba muri Crenshaw aho Nipsey yakuriye, bakahabona amabandi, amasasu n’akangaratete we yahabonyemo ubushobozi. Ni umuntu urubyiruko rw’ubu rukwiye kwigiraho imico myiza.”

Umuraperi mugenzi we Snoop Dogg yavuze ko ubwa mbere ahura na Nipsey yashakaga kumwumvisha imiziki ye mu gihe abandi bose bavuganaga bashakaga amafaranga.

Yatsindagiye ku buvandimwe bubahuza, afata Nipsey nk’inyangamugayo yaharaniye amahoro n’urukundo kuri bose.

Abahanzi baririmbye mu gitaramo cyo gusezera kuri Nipsey Hussle barimo Jhene Aiko na Stevie Wonder wavuze ko urupfu rwa mugenzi we rukwiye kwibutsa ubuyobozi bwa USA guhangana n’ikoresha ry’imbunda zikomeje guhitana benshi.

CNN ivuga ko Eric Holder wari usanzwe aziranye na nyakwigendera Nipsey yamusanze imbere y’iduka rye ry’imyenda akamurasa akamwica agakomeretsa n’abandi babiri.

uyu muraperi yaherekejwe n’imbaga y’abantu batandukanye biganjemo abanyamiziki
Itsinda ry’abari abafana be naryo ryifatanyije n’abandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger