AmakuruAmakuru ashushye

Banki nkuru y’u Rwanda yaburiye abakora ubucuruzi bw’amafaranga burimo na Supermarketings Global Ltd

“Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamenye kandi ihangayikishwa n’ikibazo cy’ishoramari ry’amafaranga ritemewe riri gukorerwa mu Rwanda mu bigo byanditse mu gihugu cyangwa ibikorera mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho)”.

Iri ni itangazo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyize hanze iburira abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Ni itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane ryashyizweho umukono na Guverineri wayo John Rwangombwa.

BNR isobanura ko iryo shoramari ritemewe rikorwa mu buryo bwinshi nko gushingira ku rutonde rw’abantu baryitabiriye uko bagiye bashishikariza abandi kuryitabira n’umubare w’amafaranga batanze, uko bagiye bashishikariza abandi kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi cyangwa hakoreshejwe ibyiciro by’amafaranga adafatika atagenzurwa na Banki Nkuru n’imwe ku Isi.

Ibigo nka Supermarketings Global Ltd, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mu bigo BNR yatunze urutoki ko bihamagarira abantu gukora iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe.

Bene ibyo bigo bisaba umuntu ubigannye ko kugira ngo abe umunyamuryango agomba kubanza kwishyura ababitangije umubare w’amafaranga wagenwe cyangwa igishoro-fatizo bikamwizeza ko uretse urwunguko ruhanitse azahabwa kuri iryo shoramari hari n’andi mafaranga azishyurwa agendanye n’umubare w’abanyamuryango bashyashya azazana.

Akenshi ibyo bigo byifashisha ibicuruzwa (nk’imiti) na serivisi (nko koroherezwa ingendo) cyangwa imitungo idafatika (nk’amafaranga-koranabuhanga) bikorwa mu buryo bwo kubishishikariza abantu benshi kubyitabira.

Iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe kandi rishobora no gukorwa hishyurwa gusa umubare w’amafaranga utegetswe kugira ngo uyatanze abe umunyamuryango, nta gicuruzwa cyangwa serivisi aguze. Icyo iryo shoramari ryose rihuriyeho ni uko ryizeza urigana gukira vuba kandi atavunitse.

BNR iti “Nyuma y’ibibazo biterwa n’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe nk’uko ryasobanuwe, Banki Nkuru y’u Rwanda, iributsa abanyarwanda bose n’abaturarwanda muri rusange ko ubwo buryo butemewe muri Repubulika y’u Rwanda kandi abaryitabira bafite ingorane zikomeye zo kubura amafaranga yabo bazaba bashoyemo”.

BNR kandi yagiriye inama abantu yo gushora imari mu bigo by’imari bibifitiye uruhushya rutangwa na Banki Nkuru y’Igihugu, cyangwa mu bigo bicunga bikanacuruza imitungo n’abahuza mu by’ubucuruzi ku isoko ry’imari n’imigabane.

Yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano.

Itangazo BNR yashyize hanze mu rurimi rw’icyongereza

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger