Amakuru ashushyeUbukungu

Banki nkuru y’igihugu yavuze impamvu inoti za 500 Frw zabaye nke ku isoko

Banki nkuru y’igihugu, BNR, yatangaje ko impamvu inoti za 500 Frw zabaye nkeya ku isoko ari uko ubusanzwe zihindurwa buri myaka itatu ariko ko inoti za 500Frw zaherukaga gushyirwa ku isoko mu 2013,, hari hashize imyaka igera kuri 5 nta noti ya 500 Frw nshya zisohoka.

Ibi byagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa John kuri uyu wa kabiri nyuma y’inama y’Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga, iba buri gihembwe.

Yavuze ko bumvise ikibazo abaturage bakundaga kubaza bavuga ko inoti za 500 Frw zabaye nke ndetse ko bari kuvugita umuti iki kibazo ku buryo mu ntangiro z’umwaka utaha izongera umubare w’inoti za 500Frw ku isoko.

Yagize ati “Ikibazo turakizi, twaracyumvise ariko twakoranye n’amabanki kugira ngo, iyo abantu baje kubikuza burya abenshi baba bashaka gutwara inoti nini, noneho dusaba amabanki ko yakongera umubare w’inoti za 500Frw batanga iyo abantu baje kubikuza.”

Yakomeje agira ati :”Ikindi kubera ko ari inoti zimaze igihe zikoreshwa, ubu turi muri gahunda yo kuzisimbura cyangwa kuzongermo izindi nshyashya. Twavuganye n’amabanki ko yarushaho kuziha abantu bajya kubikuza, ndetse tubongera n’izindi nshyashya twari dufite hano, ariko twatangiye gahunda yo kuzana izindi nshyashya, izo tuzazitanga igihe cyazo kigeze, twumva ko mu ntangiro z’umwaka utaha”

Yanongereyeho ko nyuma y’imyaka itanu inoti za 500 Frw zimaze kugenda zisaza ziva mu bantu, mu ntangiro z’umwaka BNR icunga ifaranga ry’u Rwanda izongeramo izindi nshyashya.

Guverineri wa BNR yemeje ko kugeza uyu munsi izihari zihagije nta kibazo cyakagombye kuba gihari. Ikibazo cyabaye ni uko amabanki atazisohoraga nk’uko zagombye kuba zikenewe ku isoko.

Yavuze ko ari ibisanzwe ko buri gihe inoti nyuma y’imyaka itatu zisimbuzwa, gusa ngo inoti za 500Frw zaherukaga gushyirwa ku isoko mu 2013.

Uretse kuba hari ikibazo cy’inoti nke za 500 Frw , n’ibiceri byabaye bike mu baturage kubera ko akenshi muri iyi minsi iyo utajyanye amafaranga avunje bigora abacuruzi kubona ayo bagusubiza.

Wasangaga abacuruza ama-unite(me2u) ku muhanda ari bo bafite ibiceri ariko kugeza uyu munsi iyo utajyanye igiceri ufite inoti batayaguha kuko bakubwira ko nta biceri bafite cyangwa bakakubwira ko niba udafite amafaranga avunje byabagora kubona ayo bagusubiza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger