AmakuruAmakuru ashushye

Bane bishwe barashwe nyuma yo gucyekwaho kwica Perezida wa Haiti

Ku munsi wejo hashize tariki ya 7 Nyakanga 2021 nibwo hasakaye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Perezida wa Haiti nyakwigendera Jovenal Moise wishwe arashwe amasasu menshi ubwo yaterwaga iwe mu rugo ndetse bane mu bacyekagwaho ubwo bwicanyi bari bafashwe barashwe nyuma yo gushaka gucika inzego z’umutekano.

Nkuko amakuru yatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Haiti, yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Perezida Jovenal Moise ikimara kumenyekana bahise batangira gukora iperereza kugirango bamenye uwaba yakoze icyo gikorwa cyo kwica perezida wabo ndetse nyuma hakaba haje gufatwa abantu bane bacyekwagaho ubwo bwicanyi.

Umuyobozi wa polisi yakomeje avuga ko bakimara gufata abo bantu bane bacyekwagaho buriya bwicanyi babajyanye kubafunga kugirango babashe kubahata ibibazo bijyanye n’ubwicanyi bwakorewe perezida Jovenal Moise gusa ngo aba bantu bose bahise birukanka bashaka gutoroka inzego z’ishinzwe umutekano maze bahita baraswa ndetse bahita bitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu gihugu cya Haiti Bwana Léon Charles yatangarije itangazamakuru ko ubwo bamenyaga amakuru y’urupfu rwa Perezida wabo bahise batangira gushakisha abantu baba babikoze ndetse baza gufata abantu babiri bacyekwaga muri cyo gikorwa naho abandi babairi bakaba baraje gufatwa mu masaha ya nimugoroba ku munsi wejo hashize.

Ambasaderi wa Haïti muri Amerika yabwiye itangazamakuru ko umupaka w’igihugu cye na Repubulika ya Dominikani ufunzwe.

Uyu mugabo witwa Edmond avuga ko amashusho yafashwe na cameras zihishe yerekana ko abantu bishe Perezida wa Haïti bagomba kuba bari mu ishami ry’Ikigo cy’Amerika rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryitwa U.S. Drug Enforcement Agency.

Perezida Jovenel Moïse yishwe mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021 arashwe n’abantu bari bamuteye iwe mu rugo ndetse umugore we Martine Moise Landy akaba yaraje kubikomerekeramo.

Kugeza ubungubu igihugu cya Haiti kikaba kirimo kuyoborwa na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu witwa Claude Joseph wanatangaje urupfu rwa nyakwigendera Perezida Jovenal Moise.

Izindi nkuru

Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yarashwe arapfa ari i we mu rugo

Rubavu: Bagitifu barindwi beguye ku nshingano za bo

Yanditswe na Bertrand IYanditswe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger