AmakuruAmakuru ashushye

Bamwe mu basirikare ba Ukraine bakomeretse barikuborera aho bagotewe n’ingabo z’Uburusiya nyuma y’itegeko rya Putin

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yategetse igisirikare cye kureka gahunda yo kwirara mu ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal ruri mu mujyi wa Mariupol wo ku cyambu (ku kivuko mu Kirundi) bwagose muri Ukraine, ahubwo avuga ko ashaka ko bakomeza kurugota.

Abasirikare ba nyuma ba Ukraine bo muri uwo mujyi bari muri urwo ruganda. Amakuru avuga ko bari kumwe n’abaturage b’abasivile barenga 1,000.

Putin yatanze iryo tegeko ryo gukomeza kurugota ariha Minisitiri w’ingabo Sergei Shoigu.

Yamushimiye ku gikorwa avuga ko yakoze neza i Mariupol, nyuma yuko Shoigu avuze ko abasirikare b’Uburusiya bafashe uwo mujyi.

Mbere, Shoigu yari yabwiye Putin ko abarwanyi ba Ukraine barenga 2,000 bari bakiri muri urwo ruganda, rufite ubuvumo (umwobo) bunini munsi yarwo.

Putin yavuze ko “nta mpamvu yo kurira muri aya marimbi no kugendesha inda mu butaka muri ibi bigo by’inganda”.

Mu kiganiro cyatangajwe kuri televiziyo, ahubwo Putin yategetse “gufunga aka gace k’uruganda kuburyo n’isazi idashobora gutoroka”. Yongeyeho ko “bidashoboka” kwinjira muri urwo ruganda, ruri kuri kilometero kare 10.

Nyuma y’ayo magambo ya Putin, Minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yasabye ko Uburusiya bureka hakajyaho umuhora (umuyoboro) w’ubutabazi wo gutuma abaturage b’abasivile bahunga bava muri urwo ruganda i Mariupol, aho bivugwa ko benshi bihishe.

Ku mbuga nkoranyambaga, Madamu Vereshchuk yagize ati: “Hari abasivile bagera hafi ku 1,000 n’abasirikare 500 bakomeretse. Bose bacyeneye gukurwa muri Azovstal uyu munsi”.

Ku wa gatatu, umukuru w’abasirikare b’aba marine (barwanira ku butaka no mu mazi) ba Ukraine bari muri urwo ruganda, yoherereje ubutumwa BBC dukesha iyi nkuru avuga ko abasirikare bakomeretse bahaheze “barimo kubora”, nta miti n’ibindi byo kubitaho bafite.

Yasabye ko abasirikare be bahungishwa bakajyanwa mu kindi gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger