AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Bamwe mu bakomeye bazamuye impaka ku ngabo za Uganda zemerewe kwinjira muri DRC

Nyuma y’aho Ingabo za Uganda zemerewe kwinjira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, amajwi y’abamagana iki cyemezo yatangiye kumvikana.

Perezida Thsisekedi ni we wemeye ko Ingabo za Uganda zirenga imipaka y’igihugu cyazo zikinjira ku butaka bwa RDC, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Biteganyijwe ko zizafatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF.

Perezida Yoweri Museveni yari amaze igihe abisaba mugenzi we wa RDC ariko yakajije umurego nyuma y’ibitero byahitanye ubuzima bw’abantu i Kampala ku wa 16 Ugushyingo.

Tshisekedi yahaye ingabo za Uganda uburenganzira bwo kujya guhiga ADF muri RDC

Inkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko amajwi menshi yumvikanye arimo ay’abanyapolitiki n’abo muri sosiyete sivile muri RDC banenga iki cyemezo.

Mu bakinenze bivuye inyuma harimo Dr Denis Mukwege, umuganga wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 kubera “umuhate mu kurwanya gufata ku ngufu nk’intwaro mu makimbirane n’intambara” mu gihugu cye.

Mukwege yavuze ko iki cyemezo kitari gikwiye, asaba abaturage guhaguruka kuko igihugu cyabo cyinjiye mu bihe bibi.

Umudepite uhagarariye Beni, Grégoire Kiro Tsongo we yashimye icyemezo cya Tshisekedi, avuga ko bari mu bihe bidasanzwe ku buryo FARDC ikeneye umusanzu.

Ati “Guha ikaze ingabo za Uganda ngo zize gushyigikira iza FARDC bifite intego isobanutse yo kurwanya ADF, umwanzi w’ibihugu byacu tutashoboye kurwanya twenyine. Igisirikare cyacu kigomba kuvugururwa kandi birasaba igihe. Ubu rero turi mu bihe bidasanzwe.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger